Amakuru aturuka mu Burundi kuri ubu aravuga ko ubuyobozi bwa Komini Rugombo mu Ntara ya Cibitoke bwafashe icyemezo cyo gufunga amazu yerekanirwamo filimi. Ibi ngo bikaba biri mu rwego rwo guca filimi zisobanuwe mu Kinyarwanda zizwi nk’ “Udusobanuye”.
Abakoraga ubu bucuruzi bwo kwerekana filimi ariko baravuga ko ibi bitari ubutabera kuko ngo imirimo yabo ntaho ihuriye na politiki kandi akaba ari yo bakuragamo amaramuko.
Umwe muri aba utifuje ko amazina ye atangazwa yagize ati: ni icyemezo cyaturutse hejuru cyo kutongera kumva Abavuga Ikinyarwanda”.
Icyo abadukurikira ku rubuga rwacu bamenya nuko iyi Ntara ya Cibitoke ari imwe mu ntara zegereye umupaka ugabanya ibihugu by’u Rwanda n’u Burundi, akaba ari muri iyi ntara visi perezida wa kabiri w’u Burundi, Joseph Butore, yatangarije icyemezo kibuza abaturage b’iyi ntara gukorana ubucuruzi n’Abanyarwanda.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Mu cyumweru gishize, urubyiruko rw’ishyaka CNDD-FDD rukaba rwarahakoreye imyigaragambyo rwamagana perezida w’u Rwanda ndetse n’umwanzuro numero 2303 wa Loni wo kohereza abapolisi muri iki gihugu.
Mu magambo bagendaga bavuga muri iyo myigaragambyo, izi nsoresore za CNDD-FDD zikaba zaravugaga ko zigiye gukurikirana benewabo b’Abarundi bahungiye mu Rwanda ba zikahabashyingura.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
@bwiza.com



