Mu mujyi wa New York muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, umuhanzi Rihanna hamwe n’umugabo we A$AP Rocky bongeye kugaragara mu ruhame bwa mbere nyuma y’igitero cy’amasasu cyabereye mu rugo rwabo muri California mu cyumweru gishize.
Aba bombi babonetse ku wa Kabiri bava mu nyubako i Manhattan bajya ku modoka, bari baherekejwe n’abashinzwe umutekano benshi cyane, bigaragaza ko bakomeje kwitwararika nyuma y’icyo gitero cyabateye ubwoba.
Nk’uko byemejwe na polisi ya Los Angeles, umugore witwa Ivanna Ortiz w’imyaka 35 ni we ukekwaho kurasa kuri uru rugo ku wa 8 Werurwe 2026. Uwo mugore yahise atabwa muri yombi ashinjwa kugerageza kwica, ndetse ashobora gukatirwa igifungo cya burundu.
Iperereza ryagaragaje ko yakoresheje imbunda yo mu bwoko bwa AR-15, arasa amasasu ku irembo ry’urugo rwa Rihanna rifite agaciro ka miliyoni 14 z’amadolari. Hari n’aho amasasu yangije imodoka yari iparitse mu gipangu cyabo.
Mu gihe icyo gitero cyabaga, Rihanna na A$AP Rocky bivugwa ko bari hafi aho, bikaba byarateye impungenge zikomeye ku mutekano wabo ndetse n’abana babo batatu.
Umushinjacyaha wa Los Angeles, Nathan Hochman, yatangaje ko uregwa yarezwe n’ibindi byaha birimo kurasa ku nyubako irimo abantu no gukoresha imbunda mu buryo butemewe.


