Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi ku wa Kabiri tariki ya 17 Werurwe, yakiriye itsinda ry’Abanyamulenge bavuga ko bagiye kumushimira kubera uruhare rwa leta akuriye mu “kurengera ubuzima bwari mu kaga” bw’Abanyamulenge mu ntambara iri mu gihugu cyabo.
Iryo tsinda ryitwa Banyamulenge Global Advocacy ryashimiye Ndayishimiye “ku mihate y’amahoro muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo” no “gufasha no kwita ku banye-congo, barimo Abanyamulenge bahungiye mu Burundi”, nk’uko Perezidansi y’u Burundi yabitangaje.
Charles Nteze ukuriye iryo tsinda avuga ko riba muri Amerika, yatangaje ko u Burundi bwateye intambwe ikomeye mu ntambara muri Congo “zatewe n’igihugu cy’u Rwanda kandi gikora cyitwaza izina ryacu ry’Abanyamulenge ndetse n’izina ry’abatutsi mu karere”.
Leta y’u Rwanda ihakana uruhare ishinjwa mu ntambara muri Congo ivuga ko yafashe ingamba zo kwirinda.
Ririya tsinda ryagiye gushimira Ndayishimiye, mu gihe amahuriro atandukanye y’Abanyamulenge, cyane cyane ababa mu mahanga atavuga rumwe ku ruhare rw’ingabo z’u Burundi mu ntambara muri Congo.
Abenshi mu Banyamulenge bari mu karere ka Minembwe muri Kivu y’Epfo, bakunze gushinja ingabo z’u Burundi kubakorera ubwicanyi no gufunga amayira atuma bagera mu mujyi waUvira bakuragamo ibya ngombwa nkenerwa.
Ku bishinjwa ingabo z’u Burundi muri Congo, Charles Nteze yavuze ko “nta bwicanyi bukorwa na leta y’u Burundi ahubwo ni ineza…aho bayoboye ubwoko bwacu n’uyu munsi buriho burahumeka amahoro buyakesha leta y’u Burundi hamwe na leta yacu ya Congo.”
Andi mashyirahamwe y’Abanyamulenge baba mu mahanga mu gihe gishize yasohoye amatangazo yamagana ubwicanyi bukorerwa benewabo i Minembwe bavuga ko mu babukora harimo ingabo z’u Burundi.
Kuva mu myaka igera kuri ibiri ishize, u Burundi bwohereje ingabo muri Congo ku bwumvikane bwa Kinshasa na Gitega.
Kuva mu mpera z’umwaka ushize impande zombi zakunze kugaba ibitero bya za drone n’iby’indege z’intambara mu misozi miremire yo muri Kivu y’Amajyepfo isanzwe ituwe cyane n’Abanyamulenge.


