Ikibazo cy’ubujura bw’amatungo muri Gatsibo cyarahagurukiwe

Sangiza iyi nkuru

Ikibazo cy’ubujura bw’amatungo nicyo cyagairiweho mu nama yahuje Guverineri w’intara y’iburasirazuba Uwamariya Odette n’abaturage batuye iyi ntara hagamijwe gukaza umutekano. Iyi nama yabereye mu Mudugudu wa Kageyo, Akagari ka Gitoki, Umurenge wa Gatsibo, Akarere ka Gatsibo baganira ingamba zafatwa mu kwirindira umutekano wabo n’ibyabo.

Iyi nama kandi yari yitabiriwe n’inzego z’umutekano harimo n’umuyobozi wa polisi mu ntara y’iburasirazuba ACP Karasira Emmanuel n’abandi bahagarariye abashinzwe umutekano mu nzego z’ibanze.

[xyz-ihs snippet=”google-pub”]

Iyi nama yarebewemo uruhare abaturage bagakwiye kugira mu kurangira inzego z’umutekano abagaragarwaho n’ubu bujura n’uburyo iki kibazo cyacika burundu muri aka gace kugarijwe n’ubujura bw’amatungo.

Guverineri yatangaje ko amahoro n’iterambere bafite biva ku mutekano uri mu gihugu atangaza ko bafite inshingano zo kuwusigasira, yongeraho ko ikibazo cy’ubujura bw’amatungo ari ikibazo kibangamiye umutekano w’aborozi cyagakwiye guhagurukirwa na buri wese.

Muri iyi nama polisi y’igihugu yari yazanye abakurikiranweho ubu bujura bw’amatungo 20.

ACP Karasi Emmanuel yibukije abaturage uruhare rwabo rwo gutanga amakuru aho bacyeka abakora ibinyuranyije n’amategeko bakayatangira igihe, ababwira ko abo 20 kugirango bafatwe byagizwemo uruhare n’abaturage batanze amakuru.

Yaboneyeho umwanya wo gukangurira abaturage kwirinda ibiyobyabwenge cyane cyane inzoga z’inkorano zikorerwa muri aka karere ka Gatsibo zitujuje ubuziranenge.

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter

Tuyishime Melachie

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *