i

Umunyarwandakazi w’imyaka 15 yaciye agahigo ku isi

Sangiza iyi nkuru

Umukinnyi w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda ya Cricket, Fanny Utagushimaninde, yakoze amateka ku rwego mpuzamahanga nyuma yo gutsinda amanota 111 adatsinzwe mu mukino wahuje u Rwanda na Ghana.

Uyu mukobwa w’imyaka 15 n’iminsi 223, yabaye umukinnyi muto kurusha abandi bose wigeze gutsinda amanota 100 mu mukino wa Women’s T20 International, umwe mu mikino yemewe ku rwego mpuzamahanga.

Mu mukino wabereye mu marushanwa ya Nigeria Invitational Women’s T20I, u Rwanda rwatsinze amanota 210 kuri 3, rufashijwe cyane na Utagushimaninde.

Ikipe ya Ghana yo ntiyabashije kwihagararaho, isoza ifite amanota 88 ku 8, bituma u Rwanda rutsinda ku kinyuranyo kinini cy’amanota 122.

Uretse kuba yabaye umukinnyi muto kurusha abandi bageze kuri ayo manota, Utagushimaninde yanaciye agahigo ko gutsinda amanota menshi ku mukino we wa mbere.

Yakuyeho agahigo kari gafitwe n’umukinnyi wo muri Australia, wari waratsinze amanota 96 mu 2005, ndetse anasiga inyuma uwari ufite agahigo ko kuba muto kurusha abandi watsinze 100.

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *