mbabazi-25-5a869

Umunyarwandakazi yibye Miliyoni zirenga 200 muri banki

Sangiza iyi nkuru

Umugore w’Umunyarwandakazi witwa Elizabeth Mbabazi yakatiwe n’urukiko rwo muri Uganda igifungo cy’amezi atandatu, nyuma yo kumuhamya uruhare mu mugambi wo kwiba amafaranga arenga miliyoni 280 z’amafaranga y’u Rwanda muri Stanbic Bank.

Uyu mugambi wari ugamije kwibasira ishami ry’iyi banki riri mu nyubako ya Acacia Mall i Kampala, ariko uza gutahurwa hakiri kare mbere y’uko amafaranga abikuzwa.

Mbabazi yahamijwe ibyaha birimo gukoresha inyandiko mpimbano, kwiyitirira undi muntu no kugerageza kwiba. Mu byakozwe, yakoresheje indangamuntu itari iye, yiyise Enid Kukunda, ashaka kubikuza amafaranga arenze ayo yari afite.

Mu rukiko, yemeye icyaha anavuga ko yashutswe n’undi muntu witwa Flower Njawuzi wamwijeje ko azamuha amafaranga mu gihe umugambi uza kugenda neza. Yavuze ko atari azi ko inyandiko bakoreshaga ari impimbano kuko atazi gusoma neza.

Yemeye ko yari yemerewe guhabwa amashilingi miliyoni 10 iyo uwo mugambi uza kugerwaho.

Abandi bareganwa na we barimo Faridah Kobusingye, Flower Njawuzi na Joel Mucunguzi bo ntibemera ibyaha, kandi urubanza rwabo ruzakomeza kuburanishwa ku wa 13 Mata 2026.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *