Mu mujyi wa Louisville, muri Leta ya Kentucky muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, haravugwa inkuru iteye agahinda aho umugabo akekwaho kurasa umugore we akamwica nyuma y’intonganya zo mu rugo.
Ibi byabaye ku wa 14 Werurwe 2026 ahagana saa kumi n’ebyiri n’iminota 16 z’umugoroba (4:16 PM), nk’uko byatangajwe n’inzego za polisi ya Louisville. Polisi yahise itabara nyuma yo guhamagarwa n’abari aho bavuga ko habaye kurasana.
Uwo mugabo w’imyaka 57 witwa Patrick Brents akekwaho kurasa umugore we, Carolyn Ross-Brents, nyuma y’impaka zavutse hagati yabo.
Amakuru aturuka mu nyandiko z’urukiko agaragaza ko uwo mugore yari yasabye umugabo we gukoropa inzu mbere y’uko bajya mu rugendo, kuko yashakaga ko bazagaruka basanga isukuye.
Icyo cyifuzo cyateye intonganya hagati yabo, biza no kugera aho uwo mugabo afata imbunda yari mu cyumba cye. Nubwo we avuga ko imbunda yarashwe atabigambiriye mu gihe yashakaga kuva mu nzu, abatangabuhamya bavuga ko byabaye mu buryo butandukanye.
Umwe mu bari mu nzu, bivugwa ko ari umwana wabo, yagerageje kubuza se kurasa nyina, ariko undi amusubiza amagambo akakaye amubaza icyo yamukorera. Nyuma y’aho, uwo mwana yavuze ko yabonye nyina aguye hasi amaze kuraswa mu nda, ahita asohoka yihutira gusaba ubufasha bwo guhamagara ubutabazi (911).
Polisi yavuze ko uwo mugabo yagumye aho byabereye maze ahita atabwa muri yombi, akurikiranyweho icyaha cy’ihohoterwa ryo mu muryango ryakoreshejwe intwaro.


