Umutwe wa AFC/M23 kuva ku wa Mbere tariki ya 23 Werurwe, watangiye kuvana ingabo zawo mu bice bitandukanye wagenzuraga byo muri Teritwari ya Lubero, mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.
Amashusho akomeje gukwirakwira ku mbuga nkoranyambaga yerekana ingabo za AFC/M23 ziva mu bice bitandukanye, zikoreye n’ibikoresho byazo.
Uduce byamenyekanye ko uriya mutwe wamaze kuvanamo ingabo turimo Kipese, Munyakondomi, Ivatama, Ilambula, Luseke na Musimba. Ni uduce duherereye mu bilometero biri hagati ya 10 na 25 uvuye i Lubero-Centre.
Ingabo za AFC/M23 nyuma yo kutuvamo zahise zerekeza ahantu hatazwi mu majyepfo ya Lubero.
Amakuru aturuka imbere muri AFC/M23, avuga ko uriya mutwe wafashe icyemezo cyo kuvana ingabo zawo muri turiya duce wari umaze umwaka urenga ugenzura, nk’ingamba irema icyizere cy’uko ugishyize imbere “gukemuka amakimbirane yo mu burasirazuba bwa Congo Kinshasa mu mahoro”.
Kuri ubu amakuru avuga ko agace rukumbi AFC/M23 yarekeyemo ingabo zayo ari aka Katondi gaherereye mu bilometero 15 uvuye i Lubero.


