Mu Bwongereza, umugore witwa Meg Avon w’imyaka 29, ari kwizihiza imyaka itatu amaze “ashyingiranywe” n’uruzi rwa River Avon, mu gikorwa cyatangaje benshi ariko gifite intego ikomeye yo kurengera ibidukikije.
Uyu mugore wavukiye i Bristol, usanzwe ari umushakashatsi, umwanditsi ndetse n’umurwanashyaka mu bijyanye no kurengera ibidukikije, yasezeranye n’uru ruzi ku wa 17 Kamena 2023, mu muhango yavuze ko wari wuzuye ibyishimo. Yabitangaje nk’uburyo bwo gukangurira abantu kumenya no gufata iya mbere mu kurwanya umwanda w’amazi.
Mu kiganiro aherutse gutanga, Meg yavuze ko n’ubu agifite “urukundo rukomeye” kuri uru ruzi, ndetse akomeza kurwitaho no kurugaragariza ubwitange mu buryo butandukanye.
Yagize ati: “Ndacyabona umwanya wo kujya koga muri uru ruzi buri cyumweru, ndetse no mu gihe cy’imvura cyangwa ubukonje. Nariyemeje, kandi buri gihe njyamo numva ari iby’agaciro gakomeye.”


