Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bwasobanuye ko ibishyimbo abaturage bari barahinze byaranduwe, kubera ko ba nyirabyo bari barabihinze ku nkengero z’umuhanda wa kaburimbo.
Byari nyuma y’impuruza yatanzwe n’uwitwa Bagiruwubusa Eric wifashishije urubuga rwa X mu kubaza ubuyobozi bwa Kigali impamvu bwafashe icyemezo cyo kurandura ibishyimbo byari hafi kwera, nyamara hari abaturage bashonje.
Ati: “Ibi birasa n’ibyo Perezida Paul Kagame ajya avuga byo kudashyira mu gaciro! Mu mujyi wa Kigali bari kurandura ibishyimbo byari bigiye kwera hatitawe ku bashonje. Muri Kigali, Nyarugenge ngo hagenewe ubusitani”.
Ubutumwa bwa Bagiruwubusa bwari buherekeje amafoto abiri, arimo imwe yerekana abantu barimo barandura ibishyimbo byari byarahinzwe.
Umuvugizi w’Umujyi wa Kigali, Ntirenganya Emma Claudine, asubiza buriya butumwa yagaragaje ko icyemezo cyo kurandura biriya bishyimbo cyafashwe kubera ko ba nyirabyo bari barabihinze hafi ya kaburimbo.
Ati: “Muraho Eric, urakoze kugaragaza iki kibazo, gusa uko wakigaragaje si ko giteye. Nk’uko ubibona aha ngaha ni mu nkengero z’umuhanda wa kaburimbo. Mu mabwiriza agenga imyubakire n’isuku, guhinga ubutaka bw’iruhande rw’umuhanda ntibyemewe.”
Yakomeje agira ati: “Ku bufatanye n’abaturage, aha ngaha n’ahahegereye hose harimo gukorwa ubusitani kuko ari bwo bufata itaka bukaririnda inkangu zangiza imihanda mu gihe cy’imvura nyinshi, kandi bigafata rya taka rigaragara buri gihe harimo guhingwa, kuko bituma inzira z’amazi zisibama.”
Emma Claudine yagaragaje ko gutera ubusitani mu gihe cy’imvura iri kugwa muri iki gihe bizatuma bufata vuba.
Yavuze kandi ko umuturage wari warateye ibishyimbo, Ubuyobozi bw’umurenge atuyemo bwari bwaramwihanangirije inshuro nyinshi bumumenyesha ko hatazongera guhingwa, ahubwo hazaterwa ubusitani, ariko agahora abirengaho.
Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bwaboneyeho kwibutsa abafite ubutaka butubatseho bwegereye imihanda yatunganyijwe kuhatera ubusitani, mu rwego rwo kubungabunga isuku n’imihanda.


