Guverineri wa banki nkuru y’igihugu (BNR) John Rwangombwa yatangaje ko guverinoma ishyize imbaraga mu guteza imbere ibikorerwa mu gihugu kugirango bahangane n’ikibazo cy’ibyoherezwa mu mahanga bikiri bicye ugereranyije n’ibitumizwa hanze. Yabitangaje ubwo hashyiraga ahagaragara politike y’ifaranga.
Yagaragaje ko isoko ry’u Rwanda ibitumizwa hanze bikiri byinshi ugereranyije n’ibyo u Rwanda rwohereza hanze bikagira ingaruka ku ifaranga ry’igihugu kuko politike y’ifaranga igendana n’uko isoko rusange riba rihagaze, ndetse iki kibazo kigatuma n’amadovise aba macye kandi aba acyenewe.
Yongeyeho ko amafaranga menshi akoreshwa mu gutumiza hanze isima, isukari, umuceri, mu gihe hatejwe imbere ibikorerwa mu gihugu aya madovise batangaga bazana ibi bicuruzwa yakoreshwa mu kuzana ibindi bitaboneka mu Rwanda.
U Rwanda rumaze kohereza hanzwe ibicuruzwa bifite agaciro ka 2,4% mu gihe umwaka w’ingengo y’imari ukiri kuri 1/4 , mu gihe ibyo rumaze gutumiza hanze byo bimaze kugera kuri 3,3% bikaba bifite agaciro ka miriyoni n’ijana na mirongo irindwi na rimwe, ibyoherejwe hanze byo bikaba bifite miriyoni n’ijana na mirongo itanu n’ane y’amadorali y’Amerika.
Emmanuel Hategeka, umunyamabanga wa leta muri minisiteri y’ubucuruzi n’inganda ( MINICOM) yavuze ko hari gushyirwa imbaraga mu kugabanya ibyo batumiza mu mahanga, bateza imbere ibikorerwa mu gihugu kugirango bagabanye icyuho kigaragara mu ngengo y’imari.
Yongeye ho ko bari gushyira imbaraga mu gukunoza ibyoherezwa hanze nk’ikawa n’icyayi ndetse no gushyira imbaraga mu bukangurambaga bwiswe Made in Rwanda bugamije gukangurira abanyarwanda gukunda ibikorerwa mu Rwanda no kubikoresha.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
MINICOM iri gufatanya na minisiteri y’ibikorwaremezo kugirango harebwe uburyo mu ntangiriro z’umwaka utaha wa 2017 inganda zagabanyirizwa igiciro cy’amashanyarazi bikazafasha kunoza ibyo bakora ndetse no kongera ibyo bohereza mu bihugu duturanye ndetse no hanze kuko bitewe n’ikibazo cy’amashanyarazi ahenze ibikorerwa mu Rwanda bigera ku isoko bihenze ugereranyije n’ibyo mu bindi bihugu.
BNR yagaragaje ko ibyoherezwa hanze binyuze ku umupaka ku buryo butemewe byiyongereye ku kigereranyo cya 28,3% bikaba bifite agaciro ka miriyoni 66,2 y’amadorali y’Amerika muri uyu mwaka wa 2016 ugereranyije n’uko byari bimeze mu mwaka wa 2015 kuko nk’iki gihe byari biri kuri miriyoni 51,6 y’amadorali y’Amerika.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Tuyishime Melachie



