Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, Gen. Muhoozi Kainerugaba, yavuze ko igihugu cye kizafasha Israel niramuka yugarijwe n’irimbuka, mu gihe intambara na Iran ikomeje mu Burasirazuba bwo Hagati.
“Turashaka ko intambara yo mu Burasirazuba bwo Hagati irangira nonaha. Isi irarambiwe. Ariko ibiganiro byose byo gusenya cyangwa gutsinda Israel bizatuzana mu ntambara. Ku ruhande rwa Israel!”, ibi ni ibyanditswe na Gen. Kainerugaba kuri X kuri uyu wa Gatatu.
Umugaba w’Ingabo za Uganda kandi yaburiye ko igitero cya misile kizaturuka muri Iran kuri Uganda kizatera kwihorera, yongeraho ko Uganda yiteguye gufasha Israel nibisabwa.
Muhoozi yagize ati: “Niba Tehran itinyutse kudutera misile. Tuzihorera na misile zacu.”
Yakomeje agira ati: “Niba Israel ikeneye ubufasha, ikeneye kubisaba gusa. Abavandimwe babo bo muri Uganda biteguye gufasha.”
Gen. Kainerugaba yavuze kandi ko “Israel ifite uburenganzira bwo kubaho kandi ibitero biyigabwaho bigomba guhagarara,”
Kainerugaba azwiho gukoresha imbuga nkoranyambaga mu gutangaza ibintu kenshi bitavugwaho rimwe byagiye biteza amakimbirane muri dipolomasi mu karere.
Ku rundi ruhande ariko, Uganda mu mateka yakomeje kugirana umubano w’ubufatanye na Israel, cyane cyane mu by’umutekano n’ubutasi, guhera mu myaka mirongo ishize, ari nako igerageza gushyira ku munzani umubano wayo n’ibindi bihugu by’ibihangange.


