Umujyanama wa Perezida Donald Trump ushinzwe ubufatanye hagati ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Afurika, yikomye u Rwanda arushinja kongera ubukana bw’intambara mu burasirazuba bwa Repububulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Massad Boulos yabigarutseho mu ijambo yagejeje ku kanama gashinzwe amahoro n’umutekano mu Muryango w’Abibumbye, mu nama yako yigaga ku kibazo cy’umutekano wo mu burasirazuba bwa Congo yabaye ku wa Kane tariki ya 26 Werurwe 2026.
Uyu mugabo yagaragaje ko gukemura amakimbirane yo mu burasirazuba bwa RDC biri mu bintu by’ingenzi Perezida Donald Trump na Visi-Perezida we Jade Vance bashyize imbere, agaragaza amasezerano ya Washington yashyizweho umukono ku wa 4 Ukuboza 2025 nk’intambwe ibishimangira.
Umujyanama wa Trump icyakora yagaragaje ariya masezerano nk’intangiriro y’urugendo rw’amahoro muri Congo, ariko ashimangira ko atazagerwaho mu ijoro rimwe.
Yavuze ko amasezerano ya Washington n’ibiganiro bya Doha bihuza AFC/M23 na Leta ya RDC hari umusaruro ugaragara bimaze gutanga, ibyo yahereyeho agaragaza ko ibiganiro birambye n’inzego zitandukanye bishobora gutanga umusaruro yemwe no mu bihe by’urusobe.
Massad Boulos icyakora yavuze ko hakiri imbogamizi, mbere yo gushyira u Rwanda mu majwi arushinja kwenyegeza intambara mu burasirazuba bwa Congo.
Ati: “Twababajwe cyane no kuba u Rwanda ruheruka kongera ubukana bw’intambara, ibigize kwica ku mugaragaro inshingano rufite hakurikijwe Amasezerano ya Washington.”
Yakomeje agira ati: “Ni yo mpamvu Leta Zunze Ubumwe za Amerika zatangiye igikorwa kitari gisanzwe muri uku kwezi, zifatira ibihano byihariye Ingabo z’u Rwanda (RDF) hamwe n’abajenerali bane bakuru b’izo ngabo.”
Boulos yashimangiye ko Washington izakomeza “gushakisha inzira zose zishoboka kugira ngo ababurabuza amahoro babiryozwe.”
Uyu mugabo yaboneyeho gusaba u Rwanda kuvanaho ingamba zarwo z’ubwirinzi, ati: “Twongeye gusaba ko hakurwaho ingamba z’ubwirinzi kandi ingabo z’u Rwanda zigahita zivanwa ku butaka bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Turanasaba ko hubahirizwa byuzuye ubusugire bw’igihugu, ubwigenge n’ubumwe by’ubutaka bwa RDC.”
Boulos yagaragaje ko Guverinoma ya RDC “yemeye guhita itangiza igikorwa cyo gusenya FDLR, nibura mu duce igenzura”, ibyo yagaragaje nk’ingenzi mu gukemura impungenge z’umutekano zateje kutizerana n’umutekano muke mu karere.
Umujyanama wa Trump yavuze ko kugira ngo amahoro arambye agerweho, bisaba ko Leta ya RDC isubizaho ubuyobozi mu ntara za Kivu.



One Response
Umutekano w’igihugu urindwa naco! USA bafise ingabo mu kigobe c’abarabu n’ahandi henshi kw’isi! Nabo nibakureyo izo ngabo, umutekano wa USA bawurindira indani muri USA nyene!