60c0222248464c8fa2480f33d1e00e56_md

Kim Kardashian na Ray J bagiranye amasezerano ya miliyari 7 Frw nyuma yo kuryamana 

Sangiza iyi nkuru

Mu mwaka wa 2023, Kim Kardashian na Ray J bagiranye amasezerano y’ibanga agamije kurangiza amakimbirane bari bafitanye.

Aya masezerano yavugaga ko impande zombi zitagomba kongera kuvuga cyangwa gutangaza amakuru ajyanye na video yabo yigeze guteza impaka mu myaka yashize. Byari bigamije gukumira impaka no kurinda izina rya buri ruhande.

Nk’uko amakuru abitangaza, ayo masezerano yari afite agaciro ka miliyari 7 Frw, kandi harimo ingingo ivuga ko nta ruhande rugomba gusebya urundi cyangwa kuvuga ibintu byangiza isura yarwo mu ruhame.

Aya masezerano kandi yashyizwe mu nyandiko z’urubanza Kim Kardashian na nyina bashyikirije inkiko, bashinja Ray J gutangaza amakuru bavuga ko atari yo. Ku ruhande rwe, Ray J nawe yavuze ko hari amakuru atari ukuri amaze igihe atangazwa ku bijyanye n’iyo video.

Gusa, ikibazo cyongeye kuvuka ubwo Ray J yatangaje ko ayo masezerano atubahirijwe, nyuma y’uko bimwe mu bijyanye n’iyo video byongeye kuvugwa kuri televiziyo.

Kugeza ubu, impande zombi ziracyari mu makimbirane, aho buri ruhande rushinja urundi kutubahiriza ibyo bemeranyijeho.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *