e2497b64ab84a2a6646862006d17c8f9

Umugore yakubise umugabo wanze ko baryamana

Sangiza iyi nkuru

Polisi yo muri Mexico yataye muri yombi umugore w’imyaka 25 witwa Sara Michelle, ukekwaho gukubita umugabo bakundanaga witwa Martín Octavio, nyuma y’amakimbirane yabereye mu rugo.

Nk’uko byatangajwe n’inzego z’umutekano, ibi byabaye nyuma y’uko Martín Octavio atangaje ko adashaka kuryamana n’uwo mugore, ibintu byateje impaka hagati yabo.

Bivugwa ko Sara Michelle yafashe umukandara atangira gukubita uwo mugabo ku maboko no mu mugongo, amutuka. Ibi byose byabereye imbere y’umwana w’uwo mugabo, ibintu byafashwe nk’ibikomeye cyane.

Mu gihe ibintu byari bikomeje gufata indi ntera, Martín Octavio yahamagaye polisi, yahise ihagera isanga uwo mugore agifite umujinya mwinshi.

Polisi yahise ifata Sara Michelle imushyikiriza inzego zibishinzwe kugira ngo akurikiranwe n’amategeko ku byaha akekwaho.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *