Umushahara w’umusirikare muto mu ngabo za Uganda (UPDF)ushobora kwiyongera ukava ku mashilingi 650,000 ukagera kuri 816,000 (arenga Frw 300,000), mu gihe umwanzuro wagezweho hagati ya Minisiteri y’Ingabo n’Inteko Ishinga Amategeko washyirwa mu bikorwa.
Iyi nyongera y’umushahara yemerewe n’abayobozi ba Minisiteri y’Ingabo n’abagize Komisiyo ishinzwe Ingabo n’Umutekano w’Imbere mu Nteko Ishinga Amategeko, mu nama yabaye ku wa Kane tariki ya 2 Mata 2026.
Itsinda rya Minisiteri y’Ingabo ryari riyobowe n’Umunyamabanga wa Leta ushinzwe igisirikare, Huda Oleru, ryitabye iriya Komisiyo iyobowe na depite Wilson Kajwengye, risobanura ibibazo byagaragajwe ku Itegeko-ngenga rya Minisiteri y’Ingabo ry’umwaka w’ingengo y’imari wa 2026/2027.
Nubwo Inteko Ishinga Amategeko yari yemeye ko imishahara y’abasirikare bo ku rwego rwo hasi izamuka buhoro buhoro hagamijwe kugabanya icyuho cy’imishahara, Minisiteri yari yazamuye umushahara w’abasirikare bato igera kuri 650,000, ariko izamuka ryagombaga kugera ku 816,200 muri uyu mwaka rihagarikwa kubera kubura ubushobozi bw’amafaranga.
Abadepite basabye ko hashakwa uburyo bwo kubona aya mafaranga kugira ngo gahunda yo kuzamura umushahara igere ku ntego ya miliyoni 1 y’amashilingi idahungabana.
Depite Gilbert Olanya, uhagarariye Akarere ka Kilak South, yavuze ko nubwo uyu mwaka w’ingengo y’imari nta mafaranga yagenwe, Minisiteri n’Inteko bakwiye gukomeza gushaka uko byakorwa buhoro buhoro.
Yagize ati: “Nishimiye kuba abasirikare bacu bato bari ku mushahara wa 650,000 bavuye kuri 400,000, ariko intego ni miliyoni 1. Kuki tutashyiraho igice cy’inyongera uyu mwaka, n’igikurikira, kugira ngo tugere ku ntego?”
Umuyobozi wungirije muri Minisiteri y’Ingabo, Edith Buturo, yavuze ko icyifuzo cyo kuzamura umushahara kugera kuri 63% cyari kuzawugeza kuri 816,480 ku musirikare umwe kitakunze kubera kubura ubushobozi bw’ingengo y’imari.
Yavuze ko nubwo Leta ibishaka, idafite ubushobozi bwo gushyira mu bikorwa iyi nyongera mu mwaka wa 2026/2027.
Komisiyo Ishinzwe ingabo igomba gushyikiriza kiriya kibazo Komisiyo ishinzwe Ingengo y’Imari kugira ngo ikorane na Minisiteri y’Imari.


