IMG-20260402-WA0041

Uganda: Umugabo wishe ateye ibyuma abana 4 b’incuke ari gusabirwa kwicwa

Sangiza iyi nkuru

Kuri uyu  wa Kane, tariki ya 2 Mata 2026, ahagana saa tanu za mu gitondo, Polisi ya Uganda ikorera mu gace ka  Ggaba  muri Kampala yatabajwe n’ubuyobozi bwishuri rya Early Childhood Development Program  nyuma yuko hari umuntu wari winjiye muri kiriya kigo agatera ibyuma abana bane akabica.

Mu itangazo kuri X, Polisi ya Uganda yavuze ko “ukekwa yafashwe, kandi impamvu yabimuteye iracyakorwaho iperereza”.

Iryo shuri ryiciweho abana polisi yavuze ko ari Ggaba Early Childhood Development Program riri mu Karere  ka Makindye, muri Kampala.

Umugabo ukekwaho iki cyaha yitwa Okello Christopher Onyum w’imyaka 39, Polisi ikavuga ko arimo gukorwaho iperereza  mu kugerageza kumenya icyabimuteye.

Igipolisi cya Uganda cyatangaje ko abana bane bishwe ari abahungu batatu n’umukobwa umwe, umuto akaba yari afite umwaka umwe n’amezi na ho umukuru akagira imyaka ibiri n’igice.

Umugaba mukuru w’ingabo za Uganda, Gen Muhoozi Kainerugaba, mu butumwa yanyujije kuri X yavuze ko ukekwa yafashwe kandi ko bazaharanira ko ahanishwa igihano cy’urupfu.

Umunyapolitiki utavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Uganda akaba n’umuyobozi wa NUP, Bobi Wine (Robert Kyagulanyi), we yihanganishije imiryango y’abaze abana babo.

Yagize ati: “Njye n’umugore wanjye Barbie twabuze amagambo yo gusobanura ibyabaye ku bana bane bato ku ishuri ryabo ry’incuke i Ggaba uyu munsi. Twifatanyije n’ababyeyi babo mu kababaro, bohereje abana babo bakundaga ku ishuri mu gitondo batatekerezaga akaga kabategereje. Imana iborohereze ububabare.”

Undi wagize icyo avuga ni umunyamakuru n’umunyamideli w’icyamamare muri Uganda, Sheilah Gashumba wagize ati: “Umuntu yica abana bane b’inzirakarengane hanyuma igihano cye kikaba ari ugufatwa gusa? Reka tube serious! Mumwice!”

Polisi ya Uganda yihanganishije imiryango yabuze ababo, inizeza abaturage ko iri gukora ibishoboka byose kugira ngo iperereza rikorwe neza kandi ubutabera bugerweho ku bahohotewe.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *