Commissioner of Police Badege Theos wigeze kuba umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, yagizwe Komiseri Mukuru wungirije w’Urwego rw’u Rwanda Rushinzwe Igorora (RCS).
Itangazo ry’ibyemezo by’inama y’abaminisitiri yateraniye muri Village Urugwiro kuri uyu wa Kane tariki ya 2 Mata 2026, ni ryo ryemeje ko Badege yahawe ziriya nshingano agomba kungirizaho CG Evariste Murenzi.
Badege yabaye umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda muri 2016 na, ubwo yasimburaga kuri izo nshingano ACP Celestin Twahirwa wari ufite izo nshingano kuva muri 2014 na we asimbuye ACP Damas Gatare wari ugizwe Umuyobozi w’ishami rya “Community Policing.”
Badege muri 2013 na bwo yari umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, mbere yo kuva kuri uwo mwanya akagirwa Umuyobozi Mukuru w’Urwego rwari rushinzwe Ubugenzacyaha muri Polisi y’u Rwanda (CID).
Muri 2018 ni bwo CP Theos Badege yavanwe ku nshingano zo kuvugira Polisi y’Igihugu ajya gukora muri Polisi Mpuzamahanga, azisimburwaho na CP John Bosco Kabera na we waje gusimburwa na ACP Boniface Rutikanga muri Kanama 2023.


