Habaguhirwa Isaac, niwe wabonwe yapfuye mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 26 Kanama 2016, bikekwa ko yishwe n’abavandimwe be 2, yasanganwe imibyimba nk’uwicishijwe inkoni.
Ubu bugizi bwa nabi bukaba bwarabereye mu mudugudu wa Nyaruvumu, akagari ka Gasharu, mu murenge wa Gitesi ho mu karere ka Karongi, aho aba bavandimwe bari batuye.
Umubiri wa nyakwigendera bawusanze mu rugo yari asanzwe abanamo n’abavandimwe be babiri ari bo Ndikuryayo Emmanuel na Nzamwita Jean, ubu bari mu maboko ya polisi.
Mu gihe ikihishe inyuma y’ubu bugizi bwa nabi kitari cyamenyekana hakekwa amakimbirane ashingiye ku mitungo yo mu miryango.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Habimana Protogene, Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Gitesi, avuga ko aba bavandimwe bombi bahise batabwa muri yombi kugira ngo bakurikiranweho iri bara bakekwaho ryo kwica umuvandimwe wabo.
Yakomeje avuga ko amakuru ubuyobozi bufite ariko uko bashobora kuba bamwishe bagamije gusigarana imitungo bonyine, gusa nyakwigendera ngo akaba atari yarahawe umugabane we ariko ngo akaba yahoraga azamura icyo kirego.
Ubwo aba bavandimwe batabwaga muri yombi nyuma yo gukekwaho kwivugana undi muvandimwe, na se yari yafashwe nyuma aza kurekurwa nyuma yaho bigaragariye ko ntaho yaba ahuriye n’iyicwa ry’umuhungu we.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Nsengiyumva Philipe/Bwiza.com


