Perezida Paul Kagame yahishuye ko Joseph Kabila Kabange wahoze ari Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo asigaye akorana n’umutwe wa AFC/M23.
Umukuru w’Igihugu yabigarutseho mu kiganiro aheruka kugirana n’ikinyamakuru Jeune Afrique.
Ubwo yabazwaga ku bihano Leta Zunze Ubumwe za Amerika ziheruka gufatira ingabo z’u Rwanda nyuma yo kuzishinja gukorana na AFC/M23, Perezida Kagame yavuze ko u Rwanda rutakaryojwe uriya mutwe kuko ukomoka muri Congo Kinshasa, ibishimangirwa no kuba Kabila akorana na wo.
Yagize ati: “Tugomba kubanza kumva ibyo turi kuvuga. M23 ntabwo ari umutwe ukomoka mu Rwanda, ahubwo ni umutwe wo muri Congo witwa AFC/M23, aho n’uwahoze ari Perezida wa Congo, Joseph Kabila akorana na wo. Ikibazo uyu mutwe uteye, ni ikibazo cya politiki y’imbere muri Congo aho kigomba no kubonerwa umuti wa Politiki muri Congo.”
Umukuru w’Igihugu yakomeje agaragaza ko bidakwiye ko Amerika ishyira igitutu ku Rwanda, hanyuma RDC yo ugasa n’iteteshwa.
Ati: “Ntabwo ushobora kwitega ko uruhande rumwe, aha ndavuga u Rwanda gushyira mu bikorwa ibiteganywa n’amasezerano ya Washington yashyizweho umukono ku wa 4 Ukuboza, mu gihe urundi ruhande RDC, rwo rwubahiriza igice cyayo cyangwa se ntihagire n’icyo rwubahiriza. Uruhande rw’Abanyamerika, rwaduhurije hamwe, rugomba guharanira ko ibihugu byombi, u Rwanda na Congo, bigenda mu cyerekezo gikwiriye.”
Yunzemo ati: “Ntabwo bigomba gusa n’aho ruri gushyira igitutu ku ruhande rumwe, urundi ruhande rugatwarwa mu bundi buryo ku mpamvu ntashaka kuvuga hano.”
Kabila aba mu mujyi wa Goma ugenzurwa na AFC/M23 kuva mu mwaka ushize, ubwo yavaga mu buhungiro.
Nyuma yo kugera i Goma Leta ya Kinshasa yamakutiye urwo gupfa imushinja gukorana n’uriya mutwe.
Kabila mu biganiro byinshi yumvikana avuga ko ubutegetsi bw’igitugu bwa Perezida FĂ©lix Antoine Tshisekedi bugomba kuvaho, gusa ntarerura ngo avuge ku mugaragaro niba akorana na AFC/M23.


