0d49567a266028af48a248a2f5b969e0

Iran iri guhiga hasi hejuru abasirikare ba Amerika yarasiye mu ndege ntibapfa

Sangiza iyi nkuru

Iran yatangaje ko yashyizeho igihembo ku basirikare b’Abanyamerika batwara indege, nyuma yo kuvuga ko yarashe indege ya gisirikare yo mu bwoko bwa F-35 Lightning II. 

Amakuru yatangajwe n’ibitangazamakuru bifitanye isano na Leta ya Iran avuga ko iyi ndege yarashwe ikagwa ku butaka bw’icyo gihugu. Banagaragaje amafoto bavuga ko ari ibisigazwa by’iyo ndege, ndetse bavuga ko umwe mu bayitwaraga yasimbutse ayivamo agwa ku butaka bwa Iran.

Abayobozi bo mu ntara ya Kohkilouyeh na Boyer-Ahmad batangaje ko abaturage bashishikarizwa gufata abo ba-pilote no kubashyikiriza inzego z’umutekano, bakazahabwa igihembo cy’amafaranga. Televiziyo ya Leta ya Iran nayo yemeje ko hari amafaranga azatangwa ku muntu wese uzatanga amakuru yatuma abo basirikare bafatwa.

Ku ruhande rwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, nta makuru aratangazwa yemeza ibi byavuzwe na Iran. Minisiteri y’ingabo ya Amerika nayo ntiyigeze igira icyo ibivugaho ku mugaragaro, ndetse si ubwa mbere Iran ivuze ko yarashe indege za Amerika, ariko ibyo igatangaza bikaza gushidikanywaho.

0d49567a266028af48a248a2f5b969e0

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *