Ikipe ya Chelsea F.C. yafatiye ibihano umukinnyi wayo wo hagati, Enzo Fernández, nyuma y’amagambo aherutse gutangaza agaragaza ko ashobora kwerekeza mu yindi kipe, by’umwihariko Real Madrid.
Aya magambo Enzo yayavuze mu gihe cy’ikiruhuko mpuzamahanga, aho byagaragaye ko ashobora kuba yifuza kuva muri Chelsea akajya mu ikipe yo muri Espagne. Ibi ntibyishimiwe n’ubuyobozi bw’ikipe, buhita bumufatira ibihano byo kudakina imikino ibiri iri imbere.
Umutoza wa Chelsea, Liam Rosenior, yatangaje ko Enzo atazagaragara mu mukino wa FA Cup bazahuramo na Port Vale, ndetse n’uwa Shampiyona bazahuramo na Manchester City.
Mu magambo ye, Rosenior yavuze ko nubwo yubaha Enzo nk’umukinnyi n’umuntu, amagambo yavuze yarenze ku murongo w’indangagaciro ikipe ishaka kubakiraho.
Yagize ati: “Birababaje kubona Enzo avuga ibintu nk’ibyo. Hari umurongo w’imwitwarire waciwe, kandi tugomba kurinda umuco w’ikipe.”
Nubwo yafatiwe ibihano, umutoza yagaragaje ko umuryango wa Chelsea ugifitiye icyizere uyu mukinnyi, ndetse ko iki ari igihano kigamije kumwigisha aho kumuhana burundu.
Ku rundi ruhande, mugenzi we Marc Cucurella, na we aherutse kunenga uburyo ikipe igura abakinnyi n’uko umutoza wahoze ayivuyemo, ariko we ntiyafatiwe ibihano. Rosenior yavuze ko Cucurella yamaze kuganirizwa kandi ko akomeje kugaragaza ubushake bwo gukorera ikipe.
Kugeza ubu, Chelsea iri ku mwanya wa gatandatu muri Premier League, aho irushwa amanota atandatu na Aston Villa iri mu makipe ane ya mbere ashaka itike yo gukina Champions League.


