Intumwa za Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’iz’ihuriro rya AFC/M23, byamenyekanye ko zizahurira mu Busuwisi ku wa Mbere tariki ya 13 Mata, gukomerezayo ibiganiro bya Doha impande zombi zimaze igihe zigirana.
Ni icyiciro gishya cy’ibyo biganiro cyateguwe na Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Qatar; ndetse byitezwe ko ziriya mpande zombi ziyemeje gushyira iherezo ku makimbirane yo mu burasirazuba bwa Congo zigomba kubikurikiranira hafi.
Amakuru avuga ko biriya biganiro byari bimaze igihe bibera i Doha muri Qatar byimuriwe by’agateganyo kubera intambara ikomeje kubera mu Burasirazuba bwo Hagati.
AFC/M23 na Kinshasa bagiye guhurira mu Busuwisi, mu gihe amasezerano ya Doha yashyizweho umukono ku wa 15 Ugushyingo 2025 hagati y’impande zombi atashoboye kugera ku musaruro wifuzwaga, kuko mu ngingo umunani ziyakubiyemo ebyiri zonyine ari zo zashyizwe mu bikorwa.
Ni ingingo zirimo uburyo bwo kugenzura agahenge n’uburyo bwo guhererekanya imfungwa.
Ibibazo by’ingenzi, birimo ejo hazaza ha M23, gucyura impunzi, n’ubutabera ku byaha byakozwe, ntibyigeze bibonerwa ibisubizo.
Mu gihe ayo masezerano kandi asaba AFC/M23 na Leta ya RDC gutanga agahenge, kugeza ubu na ko ntikarabasha kubahirizwa.
Kuva ku wa 1 Ukuboza 2025, M23 n’ihuriro zirwana ku ruhande rwa Leta ya RDC bahuriye mu mirwano yabereye muri Teritwari ya Mwenga, ndetse no mu mujyi wa Uvira. Ku wa 10 Ukuboza, Uvira yafashwe n’inyeshyamba, mbere yo kuva muri uriya mujyi nyuma y’iminsi mike.
Hejuru y’ibyo, M23 na Kinshasa bahuriye mu nama imwe yonyine muri eshatu zari ziteganyijwe mu rwego rwo gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’agahenge.
Ibiganiro byo mu Busuwisi birakurikira inama y’inyabutatu yabaye hagati yo ku wa 17 no ku wa 18 Werurwe, hagati ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika, RDC n’u Rwanda.
Muri iyo nama yabereye i Washington, izo mpande zemeranyije gufata ingamba zigamije kugabanya amakimbirane.
Kugeza ubu mu byo AFC/M23 isaba Kinshasa, harimo kuvugurura Itegeko Nshinga hagashyirwaho uburyo bwa za Leta, ku buryo Kivu zombi zahinduka zimwe muri Leta zigize RDC; ikindi ubutegetsi bwa Perezida Félix Antoine Tshisekedi bukavaho.
Ni ubusabe Kinshasa ifata nk’ubudafite ishingiro.


