1775062332403

Dosiye ya DC Clement yashyikirijwe Ubushinjacyaha

Sangiza iyi nkuru

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwamaze gushyikiriza Ubushinjacyaha dosiye iregwamo umunyamakuru Niyigaba Clement uzwi nka DC Clement. Iperereza ry’ibanze ryagaragaje ko icyangombwa cyari cyatanzwe cyo kuvugurura inzu yasanwaga kitari icy’uyu munyamakuru, ahubwo ko hari abamukoresheje.

DC Clement yatawe muri yombi ku wa 31 Werurwe 2026, nyuma y’aho habereye gushyamirana hagati ye n’inzego zari mu gikorwa cyo gusenya inzu yubakwaga mu buryo bunyuranyije n’amategeko mu Murenge wa Jabana, Akarere ka Gasabo.

Mu byaha aregwa harimo kwangiza ikintu cy’undi ku bw’inabi, aho akekwaho kwangiza imodoka y’Isuku n’Umutekano y’Umurenge, guteza imvururu muri rubanda, kurwanya ububasha bw’amategeko, gukoza isoni abayobozi, ndetse no gukubita cyangwa kugirira urugomo abashinzwe imirimo rusange.

Hari kandi ubutumwa yanyujije ku mbuga nkoranyambaga avuga ko yasenyewe inzu yari afiteho ibyangombwa byo kubaka, ariko RIB igaragaza ko ibyo byangombwa bitari ibye.

Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B. Thierry, yavuze ko hari abantu bakoresha abanyamakuru mu nyungu zabo, bagamije guteza akavuyo cyangwa gushyira igitutu ku nzego. Yibukije ko nta muntu uri hejuru y’amategeko, anagira inama abanyamakuru kwirinda kwemera gukoreshwa.

Dosiye ya DC Clement yashyikirijwe Ubushinjacyaha ku wa 8 Mata 2026, aho kugeza ubu akurikiranyweho ibyaha bitanu, mu gihe iperereza ku bindi birimo n’icyaha cya ruswa rikomeje.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *