Bujumbura: Undi musore yafashwe na polisi ahita yikeba umuhogo n’urwembe arapfa

Sangiza iyi nkuru

Mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 26 Kanama 2016, ahagana saa mbiri z’ijoro, muri zone ya Kanyosha, komini ya Muha, polisi yahafatiye umusore, ahitamo guhita yikeba ijosi arapfa aho kujyanwa nayo.
SWISS
Uyu musore ngo yafashwe ubwo yatahaga iwe muri iryo joro, abapolisi bari bamufashe bakaba bari bambaye imyenda ya sivile, gusa abari bari hafi aho batangaje ko bakomeje kumwumva asakuza ababaza icyo bamufatiye.
Muri ako kanya ngo nibwo uwo musore yahise akora mu mufuka akuramo urwembe yikata umuhogo, ava amaraso menshi ndetse anahita apfira aho.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Ku gicamunsi cyo ku wa Gatatu tariki ya 24 Kanama 2016, nabwo mu mujyi wa Bujumbura umucuruzi wa telefone zakoze yagerageje kwiyahura ari mu maboko ya polisi, akaba yarafashe urwembe ahita yikata umuhogo, we ntiyapfuye.
Ibi bikorwa byo kwiyahura bamaze gufatwa na polisi, bifitanye isano n’amakuru amaze iminsi avugwa ko polisi ita muri yombi abaturage ikabajyana kubafungira ahatazwi, bakorerwa iyicwa rubozo rimwe na rimwe bakazabonwa barishwe cyangwa se bakaburirwa irengero burundu.
Ubu akaba ari uburyo bize bwo kwiyica byihuse, batinya kwicwa kandi babanje kwicwa urubozo.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Itangishatse Théoneste/Bwiza.com
 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *