screenshot_20200731-155307_1596203713005.jpg

Diamond yatangaje ko ilayidi itaha azayizihiza afite umugore

Sangiza iyi nkuru

Umuhanzi, Naseeb Abdul Juma Isaka, uzwi nka Diamond Platnumz, yatangaje ko mu gihe kitarambiranye azakora ubukwe n’ubwo ateruye ngo avuge ukwezi ndetse n’umukobwa bazabukorana.

Uyu muhanzi w’icyamamare akaba n’umuyoboke w’Idini ya Islam, yatangaje ibyerekeranye n’ubukwe bwe mu butumwa bwaherekeje amafoto yashyize ku rukuta rwe rwa Instagram, ari kumwe n’umuryango we kuri uyu munsi Mukuru w’Ilayidi y’igitambo.

Diamond mu mafoto yashyize kuri Instagram ye, agaragara yambaye ikanzu ndende igera ku birenge ndetse yanateze ikiremba neza nk’uko bigaragara mu muco w’abayisilamu.

Mu butumwa bwe yagize ati: “Imana ibishatse yanshoboza nanjye Ilayidi itaha nkazayirya ndi kumwe n’umufasha wanjye”.

Kugeza ubu, Diamond ntarerekana umukunzi bitegura kubana, gusa mu mafoto ye asigaye yibanda cyane ku muhanzi, Zuchu aherutsea kugurira imodoka y’agatangaza yo kugendamo. Zuchu na we ntahwema kugaragaza amafoto ye na Diamond ku mbuga ze nkoranyambaga.

Zuchu yavuzwe mu buzima bwa Diamond na mbere y’uko amwinjiza mu nzu ye itunganya umuziki wa Wasafi kuko yanavuzweho kugira uruhare mu itandukana rya Diamond n’uwari umukunzi we, Tanasha Donna ukomoka mu gihugu cya Kenya.
screenshot_20200731-155307_1596203713005.jpg
Diamond arasaba Imana kumushoboza gukora ubukwe
screenshot_20200731-155353_1596203686631.jpg
Diamond na Zuchu
screenshot_20200731-155343_1596203670750.jpg
Diamond ari kumwe na Zuchu,Esma,nyina,Lava Lava na Director Kenny wo muri WCB

Soma Izindi Nkuru

2 Responses

  1. Diamond yatangaje ko ilayidi itaha azayizihiza afite umugore
    Ubuse iyi mihango y’Irayidi Diamond akora,imaze iki ko n’ubundi asambana cyane?Ijambo ry’imana rivuga ko imana itumva amasengesho y’abanyabyaha banga kwihana.

  2. Diamond yatangaje ko ilayidi itaha azayizihiza afite umugore
    Ubuse iyi mihango y’Irayidi Diamond akora,imaze iki ko n’ubundi asambana cyane?Ijambo ry’imana rivuga ko imana itumva amasengesho y’abanyabyaha banga kwihana.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *