Mu gihe ibiganiro bya dipolomasi hagati ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Iran byari byitezweho kugabanya umwuka mubi, byarangiye nta masezerano agezweho.
Nyuma y’amasaha arenga 20 y’ibiganiro byabereye i Islamabad muri Pakistan, Perezida Donald Trump yahise atangaza icyemezo gikomeye: Gufatira inzira ya Hormuz.
Ibiganiro byananiranye, hakurikiraho igitutu cya gisirikare
Amakuru agaragaza ko impamvu nyamukuru yatumye ibiganiro bipfuba ari ukutumvikana ku bijyanye n’ibisasu bya kirimbuzi. Amerika yasabaga Iran guhagarika burundu iyo gahunda, ariko Iran irabyanga.
Nyuma y’ibi, Donald Trump yatangaje ko ingabo zirwanira mu mazi za Amerika zizatangira guhagarika amato yose ashaka kwinjira cyangwa gusohoka mu nzira ya Hormuz ya mbere inyuramo Peteroli nyinshi ijya hirya no hino ku Isi.
Ibi bisobanuye ko dipolomasi yasimbuwe n’igitutu cya gisirikare, bityo ibiganiro bikinjira mu cyiciro gikomeye kurushaho.
Hormuz: Ikarita Iran yari ifite, Trump ayihinduramo intwaro
Mu minsi yashize, Iran yashinjwaga gukoresha inzira ya Hormuz nk’igitutu, mu gusoresha cyangwa kubuza amato kuyinyuramo no guhungabanya ubucuruzi bwa peteroli.
Amerika yo yahisemo “guhindura umukino”, ihitamo gufunga inzira yose kugira ngo Iran itakaze iyo nyungu no kuyikuraho ubushobozi bwo gukoresha Hormuz nk’igitutu mu biganiro.
Ibi bivuze ko Trump ari kuvuga ati: “Niba mukoresha Hormuz kudushyiraho igitutu, natwe turayifunga ku buryo twese tubihomberamo.”
Ingaruka ku bukungu bw’isi
Inzira ya Hormuz ni inzira inyuzwamo hafi 20% bya peteroli y’isi yose.
Gufungwa kwayo byahise bituma ibiciro by’ibikomoka kuri Peteroli bizamuka cyane, bitera ihungabana ku masoko mpuzamahanga, ndetse bituma ibihugu byinshi bigira ubwoba bw’ihungabana rikomeye ry’ubukungu.
Iran ibifata nk’intambara yeruye!
Ku ruhande rwa Iran, gufatira umuyoboro wa Hormuz bifatwa nk’igikorwa cy’intambara yeruye, gishobora gutuma isubiza mu buryo bwa gisirikare.
Ibi bituma amahirwe yo gusubira ku meza y’ibiganiro agabanuka, ndetse bikongera ibyago by’uko intambara yakwaguka mu karere.
Muri make, icyemezo cya Donald Trump cyo gufatira inzira ya Hormuz, aho avuga ko amato yose ajya kwishyura Iran azajya afatwa, si icyemezo gisanzwe mu bya dipolomasi.
Ni intambwe igaragaza ko ibiganiro byageze ku rwego rukomeye, aho amagambo asimburwa n’ibikorwa bishobora kugira ingaruka ku isi yose.


