Jay Squeezer yakubitiwe muri Amerika

Kambale Wilondja uzwi ku mbuga nkoranyambaga nka Jay Squeezer cyangwa Kasuku, yatewe n’abagizi ba nabi mu rugo rwe ruherereye muri Leta ya Arizona muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, baramukubita bikomeye bamusiga ari intere. Ibi byabaye mu ijoro ryo ku wa 12 rishyira ku wa 13 Mata 2026. Jay Squeezer yavuze ko yatewe n’itsinda ry’abasore […]
Gufunga Hormuz: Intwaro nshya ya Donald Trump mu biganiro byananiranye na Iran

Mu gihe ibiganiro bya dipolomasi hagati ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Iran byari byitezweho kugabanya umwuka mubi, byarangiye nta masezerano agezweho. Nyuma y’amasaha arenga 20 y’ibiganiro byabereye i Islamabad muri Pakistan, Perezida Donald Trump yahise atangaza icyemezo gikomeye: Gufatira inzira ya Hormuz. Ibiganiro byananiranye, hakurikiraho igitutu cya gisirikare Amakuru agaragaza ko impamvu nyamukuru […]
Papa Leo XIV yatangiye uruzinduko rw’amateka mu bihugu 4 bya Afurika

Kuri uyu wa Mbere, Papa Leo XIV yatangiye uruzinduko runini muri Afurika, ari narwo rugendo rwe rwa mbere runini mu mahanga kuva yatangira kuyobora Kiliziya Gatolika. Amakuru aturuka i Vatican avuga ko Papa yatangiye uruzinduko kuva kuri uyu wa Mbere, itariki 13 Mata ruzasozwa ku itariki ya 23 Mata, akanyura muri Algeria, Cameroun, Angola na […]
Uwahoze ari Minisitiri wa RDC mu ntumwa za AFC/M23 zagiye kuganirira na Kinshasa mu Busuwisi

Franck Mwe di Malila Apenela wahoze ari Minisitiri muri Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo , ari mu ntumwa za AFC/M23 zitabiriye ibiganiro byayo na Leta ya Kinshasa mu Busuwisi. Ni ibiganiro byatangiye kuri uyu wa Mbere tariki ya 13 Mata, bikazamara iminsi itanu. Jeune Afrique ivuga ko intumwa 12 ari zo AFC/M23 yohereje […]
Dushyigikiye ubuyobozi burangajwe imbere na Perezida Kagame: Sen. Dr Habineza

Umuvugizi w’ihuriro ry’igihugu nyunguranabitekerezo ry’imitwe ya politiki (NFPO), Senateri Dr. Frank Habineza, yatangaje ko iri huriro rishyigikiye ubuyobozi bw’u Rwanda buyobowe na Perezida Paul Kagame, ndetse ko ritifuza uwo ari we wese washaka gusubiza igihugu inyuma. Yabigarutseho kuri uyu wa Mbere tariki ya 13, mu ijambo risoza icyumweru cy’icyunamo yavugiye ku Rwibutso rwa Jenoside rwa […]
Masisi: Inyeshyamba za wazalendo ntizahiriwe n’ibitero ku birindiro bya AFC/M23

Muri iki gitondo cyo ku wa Mbere, itariki ya 13 Mata, i Kalembe na Kalonge, imijyi ibiri iherereye ku mupaka wa teritwari za Masisi na Walikale mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, haravugwa ituze nyuma y’imirwano ikaze yahuje abarwanyi ba AFC/M23 na Wazalendo. Nk’uko amakuru atandukanye ava muri ako gace abitangaza, inyeshyamba za Wazalendo zagabye ibitero […]
Claude Ibalanky uherutse kwitandukanya na Tshisekedi mu ntumwa za AFC/M23 zoherejwe mu Busuwisi

Gahunda y’Ibiganiro bya Doha hagati y’inyeshyamba za AFC / M23 na Guverinoma ya Kongo irakomeza muri iki cyumweru mu Busuwisi, aho ibiganiro byimuriwe kubera intambara yo mu Burasirazuba bwo Hagati. Iri huriro rirwanya ubutegetsi ryashyikirije Mohammed Bin Abdel Aziz Al Khulaifi, umunyamabanga wa Leta akaba na minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’igihugu cya Qatar, amazina y’abantu 12 […]
Ishyamba si ryeru hagati ya Trump na Papa Leo XIV

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yanenze Papa Leo XIV ku mbuga nkoranyambaga, nyuma y’uko uyu munyamerika wa mbere ukuriye Kiliziya Gatolika yamaganye iterabwoba rya Trump kuri Iran. Abinyujije ku rubuga nkoranyambaga rwe, Truth Social, Perezida Trump yavuze ko Papa “adafite ubumenyi ku bijyanye na politiki mpuzamahanga.” Yakomeje agira ati: “Sinshaka Papa […]
Sudani: Abajenerali 21 boherejwe mu zabukuru

Umuyobozi w’Ingabo za Sudani, Abdel Fattah al-Burhan, yohereje mu kiruhuko cy’izabukuru abasirikare benshi bo mu rwego rwo hejuru kandi azamura mu ntera abandi, mu gikorwa igisirikare cyavuze ko ari ibintu bisanzwe. Ikinyamakuru Sudan Tribune cyamenye ko aboherejwe mu kiruhuko cy’izabukuru harimo ba ofisiye 21 bafite ipeti rya jenerali majoro. Mu mazina azwi cyane harimo Diab […]
Ingingo 3 AFC/M23 na Kinshasa bagiye kuganiraho mu Busuwisi

Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’umutwe wa AFC/M23, kuri uyu wa Mbere tariki ya 13 Mata barahurira mu cyiciro cya cyenda cy’ibiganiro bigamije gucubya umwuka mubi umaze imyaka igera kuri itanu uri hagati y’impande zombi. Ni ibiganiro bibera mu Busuwisi, bikaba biteganyijwe ko bigomba kumara iminsi itanu. Mu ngingo nyamukuru zizaganirwaho, harimo eshatu […]
The Ben na Bruce Melodie bajyanye kunamira Abatutsi bashyinguye ku Gisozi

Abahanzi Mugisha Benjamin ‘The Ben’ na Itahiwacu Bruce ‘Bruce Melodie’, ku Cyumweru tariki ya 12 Mata basuye Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kigali ruri ku Gisozi, bunamira Abatutsi barenga 250,000 barushyinguwemo. Bruce Melodie abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze, yavuze ko we n’uriya mugenzi we Bafashe icyemezo cyo gusura urwibutso rwa Kigali mu rwego rwo […]
Perezida Kagame yashimiye mugenzi we Guelleh watsindiye indi manda

Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yashimiye mugenzi we, Perezida Ismail Guelleh watsindiye indi manda yo kuyobora igihugu cya Djibuti. Mu butumwa yanyujije kuri X, Perezida Kagame yagize ati: “Navuganye kuri telephone kuri iki gicamunsi n’umuvandimwe wanjye, Perezida Ismail Omar Guelleh, aho naboneyeho kumushimira ku kuba yongeye gutorerwa kuba Perezida wa Djibouti.” Perezida Kagame […]
Amerika yiyemeje gufunga ibyambu byose bya Iran

Igisirikare cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika cyatangaje ko guhera kuri uyu wa Mbere gitangira gufunga ibyambu byose bya Iran, nk’intambwe ya nyuma yo gushyira igitutu kuri Tehran nyuma y’ibiganiro by’amahoro byo muri Pakistan byarangiye nta masezerano agezweho. Ku mugoroba wo kuri iki Cyumweru, itariki 12 Mata, Ubuyobozi bukuru bw’Igisirikare cya Leta Zunze Ubumwe za […]