Burhan-with-army-top-commanders-on-April-2-2026-802x485

Sudani: Abajenerali 21 boherejwe mu zabukuru

Sangiza iyi nkuru

Umuyobozi w’Ingabo za Sudani, Abdel Fattah al-Burhan, yohereje mu kiruhuko cy’izabukuru abasirikare benshi bo mu rwego rwo hejuru kandi azamura mu ntera abandi, mu gikorwa igisirikare cyavuze ko ari ibintu bisanzwe.

Ikinyamakuru Sudan Tribune cyamenye ko aboherejwe mu kiruhuko cy’izabukuru harimo ba ofisiye 21 bafite ipeti rya jenerali majoro.

Mu mazina azwi cyane harimo Diab Badr Diab, Khalid al-Qadi, Qandeel Bashir, na Khalid Abdel Mutaal.

Umuvugizi w’ingabo mu itangazo rye yavuze ko Burhan “yatanze amabwiriza yo kuzamura mu ntera ba ofisiye benshi bo mu byiciro bitandukanye abandi boherezwa mu kiruhuko cy’izabukuru.

Iri tangazo ryongeyeho ko ibyemezo byafashwe hakurikijwe amategeko agenga igisirikare n’amabwiriza agenga imitunganyirize yacyo.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *