Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yashimiye mugenzi we, Perezida Ismail Guelleh watsindiye indi manda yo kuyobora igihugu cya Djibuti.
Mu butumwa yanyujije kuri X, Perezida Kagame yagize ati: “Navuganye kuri telephone kuri iki gicamunsi n’umuvandimwe wanjye, Perezida Ismail Omar Guelleh, aho naboneyeho kumushimira ku kuba yongeye gutorerwa kuba Perezida wa Djibouti.”
Perezida Kagame yongeyeho ko yiteze gukomeza gushimangira umubano ukomeye umaze igihe kinini hagati y’abaturage ba Djibouti n’u Rwanda, no gufatanya cyane mu migambi ibihugu byombi bihuriyeho y’iterambere.
Kuri uyu wa Gatandatu ushize, nibwo Perezida wa Djibouti, Ismail Omar Guelleh, yatsinze amatora y’umukuru w’igihugu ku majwi 97.8%, nk’uko byatangajwe na Televiziyo na Radiyo bya Leta ya Djibouti, bimuhesha kuyobora manda ya gatandatu yiyongera ku myaka 27 amaze ku butegetsi mu gihugu gito cya Afurika y’Iburasirazuba.
Guelleh yashyize ahagaragara ifoto ye n’ijambo ry’igifaransa “RÉÉLU” kuri X, risobanura “kongera gutorwa”.
Iki gihugu cy’abaturage batageze kuri miliyoni giherereye ku Kigobe cya Aden ku bwinjiriro bw’Inyanja Itukura kandi kirimo ibirindiro by’Ingabo za Amerika, u Bushinwa, u Bufaransa, u Butaliyani n’u Buyapani.
Kuva mu 2023, amato menshi y’ubucuruzi yangijwe n’ibitero by’abarwanyi b’Aba-Houthi bo muri Yemen aparitse muri iki gihugu.


