Muri iki gitondo cyo ku wa Mbere, itariki ya 13 Mata, i Kalembe na Kalonge, imijyi ibiri iherereye ku mupaka wa teritwari za Masisi na Walikale mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, haravugwa ituze nyuma y’imirwano ikaze yahuje abarwanyi ba AFC/M23 na Wazalendo.
Nk’uko amakuru atandukanye ava muri ako gace abitangaza, inyeshyamba za Wazalendo zagabye ibitero ahagana saa mbiri z’ijoro ku Cyumweru ku birindiro by’inyeshyamba za AFC / M23. Hakurikiyeho kurasana kwateje ubwoba mu baturage b’abasivili, bituma benshi bifungirana mu ngo zabo.
Imibare y’ibanze yerekana ko byibuze abantu babiri bapfuye, barimo umusivili n’umusirikare wa AFC / M23 nk’uko inkuru dukesha ACTUALITE.CD ivuga. Hagaragaye kandi ibikorwa by’ubusahuzi mu gihe cy’imirwano, byongera guca intege abaturage basanzwe barazahajwe n’ihungabana ry’umutekano rikomeje kugaragara muri ako karere.
Biravugwa ko mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere umwuka ukomeje kuba mubi nubwo imirwano yari yarahagaze, abaturage bo muri ako gace bakomeje kugira ubwoba, batinya ko imirwano yubura. Nk’uko amakuru amwe abivuga, inyeshyamba za Wazalendo zavuye muri iyo midugudu, bituma inyeshyamba za AFC / M23 zihagenzura byuzuye.
Iyi mirwano iraba mu gihe umutekano ukomeje guhungabana mu burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo, aho uturere twa Masisi na Walikale dukomeje kuba izingiro ry’imirwano ikunze kugaragara bya hato na hato hagati y’indi mitwe yitwaje intwaro ndetse n’inyeshyamba za M23.


