Muhanga:Kalimba International Ministry mu giterane cy’iminsi 4 yateguye benshi bakize ubumuga abandi bakira Yesu-Amafoto

Sangiza iyi nkuru

Kalimba International Ministry yateguye igiterane cy’iminsi 4 cyasojwe abantu benshi bari bafite ubumuga n’indwara bamaze kubikira abandi nabo bamaze kugarukira Imana bava mubyaha.

14114523 1150277371697609 416674561 o
Umuvugabutumwa na Ap.John Bunjo wigishije muri iki giterane kugeza kirangiye

Mu Karere ka Muhanga kuri Sitade yaho mu cyumweru gishize nibwo habereye igiterane cy’Iminsi 4 kuva wa Kane Tariki ya 25 kugeza ku cy’umweru Tariki ya 28 z’ukwa 8/2016 iki giterane cyagaragayemo gukira indwara kwa benshi ndetse no kuva mu byaha.
bwiza.com
Karimba James

kari2Uhagarariye Amatorero mu Karere ka Muhanga Pastor Claude yavuze ko iki giterane cyateguwe n’Umuryango wa Kalimba International Ministiry bafatanyije n’ubumwe bw’Amatorero akorera muri Muhanga ariko bivuye ku iyerekwa rya Kalimba James waje akababwira uburyo Imana yamuhamagaye kandi ikamuha n’uburyo bwo gutegura ibiterane binini bidashingiye ku Idini ariko bikiza ubugingo n’umubiri.
clau
Ati: “igi giterane tugikuyemo inyungu nyinshi muburyo bwose haba muruhande rw’umubiri no mu mwuka kuko abantu bakiriye Yesu bava mu byaha abandi nabo barafashishwe bishyurirwa mu kwivuza kandi ibi byose byakozwe na Kalimba International Ministiry afatanyije n’Ubumwe bw’amatorero ya Muhanga,nukuvuga ko nidushyira hamwe tuzagira imbaraga ndetse tuzagera kuri byinshi kuko nubundi umwanzi wacu ni umwe ” .
Iki giterane cy’ivugabutumwa cyateguwe n’umuryango wa Karimba James uhuriye muri Karimba International Ministry,aho intego ziyi Ministiry ari ugukorera ibiterane hanze y’insegero kandi bidashingiye ku Idini ahubwo bikabera ahantu hagutse mu rwego rwo kubwira abantu ko Yesu akiza kandi akaruhura .
RW1 6502
Reonard umuhungu wa Karimba James

Mu kiganiro bwiza.com yagiranye na Reonard umuhungu wa Karimba James wari ukuriye imitegurire yiki giterane yavuze ko umubyeyi wabo yagize iyerekwa ry’ivugabutumwa ryagutse aho bakora ibiterane bidashingiye ku Idini cyangwa itorero iryariryo ryose ahubwo bakabwiri`a abantu ngo bave mu byaha ndetse bakabafashisha ku ubutunzi bwabo babatangira ubwisungane mu kwivuza ndetse n’abana bavuye mu mashuri imburagihe kubera ubushobozi bagafashwa kuyasubiramo.
Yakomeje avuga ko Abana ba Karimba James nabo bakiriye umuhamagaro w’umubyeyi wabo ndetse bemera gushoramo amafaranga yabo ariko bakaba bamaze kubibonamo inyungu nyinshi kuko kuva batangira iri ivugabutumwa Imana yabahinduriye amateka ndetse irabazamura.
kari 1
Muri iki giterane cyateguwe n’umuryango wa Karimba International kumunsi wacyo wa 4 habarurwaga ko hamaze kwihaniramo abantu barenga 1200 abandi bensi bakize indwara zikomeye harimo abagera ku icumi bakize ubumuga abandi nabo bakira indwara zikomeye zari zarabarembeje.
Umuyobozi wa Akarere ka Muhanga Madame Beatrice Uwamaliya watumiwe muri iki giterane yavuze ko iki giterane gisize impinduka muri aka Karere ndetse ko yizeye kutazongera kubona abanywa ibiyobyabwenge n’abajura bitewe nuko hari benshi bemeye kureka ibyaha bakayoboka inzira nziza.
Ati: “ ndizrako ntazongera kubona abirirwa bazerera ntacyo bakora?cyangwa abirirwa kutubari nyamara bagakwiye gushaka ibibateza imbere”
KARKalimba International Ministry muri iki giterane yatanzemo ubwisungane mu kwivuza kubatishoboye(Mituel de santé) barenga 800 ndetse abana bakazafashwa kwishyurirwa amashuri.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Mecky Kayiranga @bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *