Screenshot_20260415-112844

Semuhungu akurikiranyweho gusambanya undi ku gahato

Sangiza iyi nkuru

Dosiye ya Semuhungu Eric, uherutse gutabwa muri yombi, yamaze gushyikirizwa Ubushinjacyaha ku wa 14 Mata 2026 nk’uko byemejwe n’Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), Dr. Murangira B. Thierry.

Semuhungu yatawe muri yombi ku wa 9 Mata 2026, akurikiranyweho ibyaha bitatu bikomeye. Birimo gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato, gushyira hanze amashusho ajyanye n’imikoreshereze y’ibitsina hifashishijwe mudasobwa cyangwa interineti, ndetse no gukangisha gusebanya.

Icyaha cyo gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato gihanwa n’amategeko, aho ugihamijwe ashobora gufungwa imyaka iri hagati ya 10 na 15, akanatanga ihazabu iri hagati ya miliyoni 1 na 2 z’amafaranga y’u Rwanda.

Ku bijyanye no gukwirakwiza amashusho y’urukozasoni hifashishijwe ikoranabuhanga, amategeko ateganya igifungo kiri hagati y’imyaka 3 na 5, hamwe n’ihazabu iri hagati ya miliyoni 1 na 3.

Naho icyaha cyo gukangisha gusebanya, gishobora guhanishwa igifungo kiri hagati y’umwaka umwe n’imyaka itatu, ndetse n’ihazabu iri hagati y’ibihumbi 100 na 300 by’amafaranga y’u Rwanda.

Iyi dosiye ikaba yarashyikirijwe Ubushinjacyaha kugira ngo hatangire indi mirimo y’ubutabera ijyanye no kuyisuzuma no kuyikurikirana mu mategeko.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *