Isesengura: Ifungwa rya Kizito Mihigo ryatangiye rifatwa nk’ikinamico birangira ari urwandiko

Sangiza iyi nkuru

Amateka y’ ubuzima bwa Kizito Mihigo akubiyemo ubuhamya bwe kuva yavuka kugeza aho yiyemereye ko yakoze ibyaha birimo kugambanira igihugu no gushaka kwicisha Perezida Paul Kagame byatumye abatari bacye bagwa mu kantu kuko ntawabikekaga!
Byakomerekeje imitima ya benshi ubwo bibazaga bigatinda, Ese uyu ni Kizito Mihigo wari umutoni wa Kiliziya, umwizerwa muri Leta bitewe n’ akamaro yagize mu gushyira mu gikorwa politiki y’ ubumwe n’ ubwiyunge bihereye mu magereza.
Abakurikiranye urubanza rwa Kizito Mihigo ubwe yivugiye ko byaciye kure cyane kugira ngo atangire kuyoboka no gucengerwa n’ amatwara ya politiki y’ ishyaka RNC rirwanya Leta y’ u Rwanda.
Mihigo
Nyuma y’ ibyo byabaye kuri Mihigo Abanyarwanda ndetse n’ abandi bari bamuzi bagize ngo ifatwa, iburanishwa bye ari inkinamico ya politiki yubatswe na Leta.
Gusa si uko byaje kugenda kuko ku munota wa nyuma ubwo Kizito yemeraga ibyaha bye mu rukiko ndetse aza no gukatirwa igifungo cy’ imyaka 10 nibwo abantu batangiye gusobanukirwa ko munsi y’ ijuru byose bishoboka.
Buri muntu agira urwandiko rwe!
Imirimo y’ amaboko ndetse n’ impano bya Kizito Mihigo byari bihagije kugira ngo yitunge gusa iyo witegereje ibyamubayeho ni urwandiko rwe (destin), cyangwa mu buryo bushobora kumvikana twabyita rwangendanyi.
Isesengura ryimbitse kandi ryigenga rya Bwiza.com rigagaragaza ko Kizito Mihigo yagize uburangare bukomeye agatotsi karamwiba bitewe no kubura ubunararibonye muri politiki ndetse no mu bijyanye no kumenya ingaruka z’ ihanahanamakuru (retroaction de la communication) agwa mu mutego.
mihigo2
Ku ruhande rumwe, ibi tubishimangira duherereye ku buryo yashinjwe gukoresha ikoranabuhanga yandikirana n’ abanyapolitiki bo muri RNC bamwizeza kuzamuha umwanya ukomeye mu buyobozi bw’ igihugu mu gihe bazaba bafashe Leta y’ u Rwanda.
Ku rundi ruhande hari indirimbo Kizito yakoze ayita “Igisobanuro cy’ Urupfu” iyi nayo yatumye abantu benshi batangira kumwibazaho cyane.
Muri iyi ndirimbo uyu muhanzi yeruye avuga ko abantu bishwe n’ indwara , impanuka badafite aho batandukaniye n’ abishwe muri jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu mwaka w’ i 1994.
Hashize imyaka irenga 2, Mihigo wari umutoni wa Kiliziya ndetse na Leta akomeje kwibagirana n’ ubwo ntawamucira iteka gusa ibyamubayeho bishobora kutubera urugero bigatuma tugabanya kwirara.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Zamubandi Saido/Bwiza.com
 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *