Abakozi ba Komisiyo y’Igihu yo Kurwanya Jenoside mu turere, bafatanyije n’izindi nzego nka FARG,Unity club, Inama y’Igihugu y’abafite ubumuga, AVEGA, inzego z’umutekano n’ubuyobozi bw’ibanze, haba mu karere cyangwa mu murenge, bariho barasura abagizwe incike na Jenoside yakorewe Abatutsi ngo barebe ibibazo bafite, banarebe uko babikemura.
Muri iki cyumweru, icyo gikorwa kiriho kirabera mu Turere twa Gatsibo na Nyagatare, mu Karere ka Kayonza na Rwamagana, ndetse no mu Karere ka Rulindo n’aka Bugesera.
Ikigamijwe cyane cyane ni ukureba uko amazu aba bantu batuyemo ameze. Hari ayo usanga yarubatswe nabi akaba agiye kugwa, hakaba n’ashaje ku buryo agomba gusanwa. Hari kandi n’igikorwa cyo kureba niba abo agenewe ari bo bayabamo koko.
Komisiyo y’Igihugu yo Kurwanya Jenoside irishimira ubu bufatanye kuko bituma ibona uko ikorera ubuvugizi aba bantu nk’uko ibifite mu nshingano zayo nk’uko iyi nkuru y’urubuga rwa CNLG isoza ivuga.



