Mu mukino wa shampiyona y’icyiciro cya kabiri muri Espagne wahuje Real Zaragoza na SD Huesca, habaye imvururu zikomeye mu minota ya nyuma zatumye umukino urangira mu kajagari.
Umunyezamu wa Zaragoza, Esteban Andrada, yahawe ikarita itukura nyuma yo gusunika umukinnyi wa Huesca mu minota y’inyongera. Icyakora, n’ubwo yari amaze guhabwa ikarita itukura yo kumusohora mu kibuga, ntiyashoboye kwifata, ahita ajya kuri kapiteni wa Huesca, Jorge Pulido, amukubita igipfunsi mu maso.
Ibi byahise bikurura imvururu hagati y’abakinnyi b’amakipe yombi ndetse n’abatoza babo, aho abandi bakinnyi barimo Dani Jiménez wa Huesca na Dani Tasende wa Zaragoza nabo bahawe amakarita atukura.
Nyuma y’ibi byabaye, Andrada yemeye amakosa ye, asaba imbabazi ku mugaragaro. Yagize ati: “Mbabajwe cyane n’ibyabaye. Si isura nziza ku ikipe, abafana ndetse no ku mwuga wanjye. Nsabye imbabazi cyane cyane Jorge Pulido kuko ari mugenzi wanjye. Nari natakaje umutwe muri ako kanya.”
Ikipe ya Zaragoza nayo yasohoye itangazo yamagana ibyabaye, ivuga ko bitagaragaza indangagaciro zayo zirimo kubaha uwo bahanganye no gukina mu mucyo.
Ku ruhande rw’imikino, Huesca yatsinze uyu mukino igitego 1-0, bituma isimbuka Zaragoza ku rutonde. Zaragoza yo iri mu myanya ya nyuma ishobora gutuma imanuka mu cyiciro cya gatatu, hasigaye imikino itanu gusa ngo shampiyona irangire.
Biteganyijwe ko ubuyobozi bwa shampiyona buzafatira ibihano bikomeye Andrada kubera imyitwarire idahwitse yagaragaje muri uwo mukino.


