Umwami Charles III ari kumwe n’umwamikazi Camilla batangiye uruzinduko rw’iminsi ine muri Amerika, aho bakiriwe na Perezida Donald Trump n’umugore we Melania Trump muri White House.
Uru ruzinduko ni urwa mbere rw’umwami w’u Bwongereza muri Amerika kuva mu 2007, igihe Queen Elizabeth II yaherukaga kuhagirira uruzinduko nk’uru.
Uru ruzinduko ruje mu gihe umubano hagati ya United Kingdom na United States utameze neza, cyane cyane kubera ibibazo bijyanye n’intambara iri muri Iran n’amatiku ya politiki hagati ya Perezida Trump na Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza.
Abasesenguzi bavuga ko uru ruzinduko ari ikizamini gikomeye ku bwami bwa Charles III, aho asabwa gukoresha ubunararibonye bwe mu guhuza ibihugu byombi.
Ku munsi wa mbere, Umwami n’Umwamikazi bakiriwe ku mugaragaro, bagirana ibiganiro bya hafi na Trump n’umugore we, banasangira icyayi mu busitani bwa White House.
Nyuma yaho, bitabiriye ibirori byabereye ku biro by’ambasade y’u Bwongereza i Washington DC, aho bahuye n’abayobozi batandukanye ndetse n’abashyitsi barimo n’ibyamamare.
Umwamikazi Camilla by’umwihariko yahuye n’abaharanira kurwanya ihohoterwa rikorerwa abagore, agaragaza ko iki kibazo gikomeje kumuba ku mutima.
Uru ruzinduko ruri kuba mu bihe by’umutekano ukomeye, nyuma y’igitero cy’amasasu cyabereye hafi ya White House mu minsi ishize. Ibi byatumye inzego z’umutekano zikaza ingamba zo kurinda abayobozi bari muri uru ruzinduko.
Nubwo hari ibibazo by’umubano, hari icyizere ko uru ruzinduko rushobora gufasha mu kongera kubaka ubufatanye hagati y’ibihugu byombi.
Mu ijambo ateganya kugeza ku bagize Inteko Ishinga Amategeko ya Amerika, Umwami Charles III biteganyijwe ko azashimangira ko n’ubwo hari ibyo batumvikanaho, u Bwongereza na Amerika bikwiye gukomeza gufatanya mu kurengera indangagaciro za demokarasi.



