df0d48d0-4251-11f1-ac78-2112837ce2aa.jpg

Impanuka y’indege muri Sudani y’Epfo yishe abantu 15

Sangiza iyi nkuru

Indege nto itwara abagenzi yakoze impanuka muri South Sudan ihitana abantu 15 bose bari bayirimo, nk’uko byatangajwe n’urwego rushinzwe iby’indege za gisivili muri icyo gihugu.

Iyi ndege yari ivuye mu mujyi wa Yei yerekeza mu murwa mukuru Juba, urugendo rungana n’ibilometero hafi 130. Yahagurutse saa tatu n’iminota 15 za mu gitondo, ariko abashinzwe kugenzura indege babuze amakuru yayo hashize iminota igera kuri 30 iri mu kirere.

Iyo mpanuka yabereye nko ku bilometero 20 mu majyepfo ashyira uburengerazuba bwa Juba. Mu bantu 15 bari bayirimo harimo umupilote n’abagenzi 14, barimo Abanya-Sudani y’Epfo 13 n’Abanyakenya babiri.

Indege yakoze impanuka ni ubwoko bwa Cessna 208 Caravan, ikaba yari iya sosiyete ya CityLink Aviation Ltd.

Amakuru ya mbere agaragaza ko ishobora kuba yaguye bitewe n’ikirere kibi, cyane cyane igihu cyinshi cyagabanyije kureba neza mu kirere. Icyakora, iperereza riracyakomeje kugira ngo hamenyekane impamvu nyayo y’iyi mpanuka.

Sudani y’Epfo izwiho kugira ibibazo bikomeye mu rwego rw’ubwikorezi bwo mu kirere, bitewe n’ibikorwaremezo bikiri hasi ndetse n’indege zishaje. Mu myaka icumi ishize kuva iki gihugu cyabona ubwigenge mu 2011, habaruwe impanuka zirenga 50 z’indege zahitanye abantu benshi.

Mu zindi mpanuka ziheruka, muri Mutarama 2025, abantu 20 bakoraga mu bucukuzi bwa peteroli bahitanywe n’indege yaguye nyuma y’iminota mike ihagurutse. Naho impanuka ikomeye kurusha izindi yabaye mu 2015, ihitana abantu 41 hafi y’ikibuga cy’indege cya Juba.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *