original

Sahel mu mwijima: Uko Mali yongeye kuba isoko y’umutekano muke mu karere

Sangiza iyi nkuru

Mu gihe isi yari itangiye kwizera ko Mali ishobora kongera kubona ituze nyuma y’imyaka myinshi y’intambara, ibintu byongeye gufata indi ntera iteye impungenge. Ibitero by’imitwe yitwaje intwaro biriyongera, ubutegetsi bwa gisirikare buracyashidikanywaho, naho abaturage bakomeza guhura n’ingaruka zikomeye z’umutekano muke.

Ibi byose bigaragaza ko ikibazo cya Mali kitari icy’igihe gito, ahubwo ari ihurizo rikomeye rifite imizi miremire.

Ihinduka ry’Ubutegetsi: Inkomoko y’icyuho cy’umutekano

Kuva mu 2020, Mali yayobowe n’igisirikare cyafashe ubutegetsi binyuze muri ‘coup d’état’.

Nubwo cyigeze kugarura ituze, ubuyobozi bwacyo bwahuye n’ibibazo bikomeye birimo kubura ubunararibonye mu miyoborere ya politiki no mu bijyanye n’umutekano.

Ibi byateje icyuho mu nzego za leta, cyane cyane mu bice byo mu majyaruguru no hagati y’igihugu, aho ubuyobozi bwa leta busa n’ubutakigaragara. Iyo leta idahari neza, imitwe yitwaje intwaro ihita ibona icyuho ikiyubaka.

Iherezo ry’ubufasha bw’amahanga: igisubizo cyasize ibibazo

Iyirukanwa ry’ingabo z’Ubufaransa zari mu bikorwa bya Operation Barkhane ryahinduye cyane isura y’umutekano muri Mali. Izi ngabo zari zifite ubushobozi buhambaye mu gukurikirana no kurwanya imitwe y’iterabwoba.

Gusimbuza ubwo bufasha n’abandi bafatanyabikorwa batari abasanzwe byatumye habaho icyuho mu mikorere no mu bushobozi.

Nubwo ubutegetsi bwa Mali bwashatse kugaragaza ubwigenge mu by’umutekano, byaje kugaragara ko kwigenga bisaba gutegura inzego z’umutekano, ibintu bitwara igihe kirekire.

Iterabwoba rihindura isura yaryo

Imitwe ifitanye isano na Al-Qaeda na Islamic State yakomeje kwagura ibikorwa byayo, ariko noneho ikoresha uburyo bushya: kwivanga mu baturage, gukoresha amakimbirane asanzwe no kugenzura uduce tumwe na tumwe.

Aha ni ho ikibazo gikomeye kiri: Uru si urugamba rw’amasasu gusa, ahubwo rushingiye ku myemerere n’imibanire n’abaturage.

Iyo abaturage batizeye leta cyangwa batabona inyungu mu kuyishyigikira, biroroha ko bayitera umugongo cyangwa bagashyigikira ababarusha kubegera.

Ibibazo by’imibereho: Imizi itavugwaho rumwe

Umutekano muke muri Mali ufite ishingiro rikomeye mu bukene, ubushomeri no kubura amahirwe y’iterambere. Mu bice byinshi by’icyaro, ubuyobozi bwa leta ntibugera ku baturage, ntihagera ibikorwa remezo cyangwa serivisi z’ibanze.

Ibi byiyongeraho ingaruka z’imihindagurikire y’ikirere, zigira ingaruka ku bahinzi n’aborozi, bikabyara amakimbirane ashingiye ku mutungo kamere. Ibi bibazo byose bihinduka igikoresho cyoroshya ku mitwe yitwaje intwaro kubona abayoboke bashya.

Ubufatanye bw’akarere mu gihirahiro

Mu gihe cyashize, ibihugu byo muri Sahel byageragezaga guhuza imbaraga mu kurwanya iterabwoba. Ariko ubu, umubano wa Mali n’imiryango nka ECOWAS wajemo agatotsi.

Ahanini byatewe n’ibibazo bya politiki n’inzibacyuho ya demokarasi, aho uyu muryango ushinjwa kuba inyuma y’iyi mitwe, mu bufatanye n’ibihugu bikomeye. Ibihugu nka Mali, Burkina Faso na Niger bikunze kwikoma Ubufaransa, bibushinja kuba igikoresho cy’uyu muryango.

Ibi byatumye habaho kudahuza ingamba, bituma imitwe yitwaje intwaro ibona icyuho cyo gukoreramo itabangamiwe n’imikoranire ihamye.

Ingaruka ku karere ka Sahel

Ibibera muri Mali ntibigarukira ku mipaka yayo gusa. Akarere ka Sahel kose kari mu kaga ko kwibasirwa n’imitwe y’iterabwoba, cyane cyane ibihugu nka Burkina Faso na Niger bisanzwe bihanganye n’ibibazo bisa.

Umutekano muke ushobora gutuma habaho kwiyongera kw’abimukira bahunga intambara, guhungabana kw’ubukungu bw’akarere ndetse no kwaguka kw’iterabwoba kugera no mu bihugu byari bisanzwe bifite ituze.

Ese hari igisubizo?

Nta gisubizo cyihuse gihari. Ariko iyo usesenguye, ubona ko inzira irambye igomba gushingira ku bintu bitatu: kongera kubaka inzego za leta, guteza imbere imibereho myiza y’abaturage no kongera ubufatanye mpuzamahanga.

Ikigaragara ni uko ikibazo cya Mali kirenze urugamba rw’amasasu; ni ikibazo cy’imiyoborere, iterambere n’icyizere cy’abaturage. Kugeza igihe ibyo bitatu bitakemuwe, umutekano uzaguma ari ikibazo gikomeye, atari muri Mali gusa, ahubwo no mu karere ka Sahel muri rusange.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *