Igisirikare cya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo kiravuga ko cyakoze ibikorwa bya gisirikare ku mitwe yitwaje intwaro kuwa 25 kugeza kuwa 31 Kanama mu bice bya Bwito muri Teritwari ya Rutshuru ho muri Kivu y’Amajyaruguru, kigahitana inyeshyamba 6 za FDLR, naho 15 bagafatwa .
Ibi bikorwa kandi ngo byatumye ingabo za leta zimenya abantu 46 bagize imiryango y’izo nyeshyamba harimo abana 12. FARDC kandi ngo yafashe imbunda 9 za AK 47, imbunda 2 z’umusada, za PKM, na grenade y’Abashinwa nk’uko amakuru ava mu gisirikare yanemeje ko umusirikare umwe wa leta yishwe.
Ibi bikorwa byo guhiga inyeshyamba bikorwa mu rwego rwa Sokola II, bikomereje mu burengerazuba bwa Nyanzale mu bice bya Mubirubiru na Mutanda, mu majyaruguru y’uburengerazuba bwa Goma, muri Teritwari ya Rutshuru.
Iyi nkuru dukesha Radio Okapi ikaba ivuga ko ibiturage bya Nyarubande, Kitunda, na Kiyeye, byagenzurwaga na FDLR/FOCA na FDLR/CNRD kuri ubu bigenzurwa n’ingabo za leta.
Ibi bikorwa rero ngo byatumye abaturage bari bahunze imirwano kuva muri Kamena batangira gusubira mu byabo.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Â
Dennis Ns./Bwiza.com



