000-48NY9FH

Joseph Kabila yasubije ku bihano bya Amerika

Sangiza iyi nkuru

Joseph Kabila Kabange wahoze ari Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yamaganye ibihano yafatiwe na Leta Zunze Ubumwe za Amerika, avuga ko ibirego zashingiyeho zimuhana nta bimenyetso bifatika bigaragaza ko ari ukuri.

Ku wa Kane tariki ya 30 Mata ni bwo Urwego Rushinzwe Imari muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika rwatangaje ko rwafatiye ibihano Kabila, nyuma yo kumushinja gutera inkunga ihuriro rya AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa RDC.

Uyu mugabo wayoboye kiriya gihugu mu gihe cy’imyaka 18 biciye mu itangazo ryasohoye n’ibiro bye, yavuze ko “yakiranye gutungurwa” kiriya cyemezo, avuga ko ari “icyemezo kidafite ishingiro rikomeye, gifite impamvu za politiki kandi gishingiye ku birego bidashyigikiwe n’ibimenyetso bidashidikanywaho.”

Ibiro bya Kabila byavuze ko kuva muri 2001 ubwo yafataga ubutegetsi kugeza muri 2019 ubwo yabuvagaho, yitangiye ibikorwa byo kongera kunga igihugu, kugarura amahoro buhoro buhoro, kunga Abanye-Congo, kubaka bundi bushya Leta no kugarura ituze mu karere k’Ibiyaga Bigari.

Byavuze ko ku butegetsi bwe ari bwo RDC yavuye mu ntambara y’akarere yari yarayisenye bikomeye, isubirana ubumwe bw’inzego za Leta, kandi igira ku nshuro ya mbere mu mateka yayo ihererekanya ry’ubutegetsi mu mahoro kandi mu buryo bwubahirije umuco wa demokarasi.

Ku bwa Joseph Kabila, icyemezo cya Amerika “kiratangaje cyane kubera ko gishingiye ku bivugwa n’ubutegetsi bwa Kinshasa butigeze bushobora gutanga ibimenyetso bifatika bishyigikira ibyo bwamushinje imbere y’ubutabera bwa gisirikare bwa Congo bukorera mu kwaha kwabwo.”

Yunzemo iti: “Ku bw’ibyo, icyo cyemezo gishobora gufatwa muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, muri Afurika no ku isi yose nk’inkunga ihabwa igitugu n’akarengane, nk’uruhushya rwo gucecekesha buri wese uvuga agamije kurwanya ruswa, kunyereza umutungo w’igihugu no kwiharira ubutegetsi; mu yandi magambo, nk’inkunga ihabwa ubutegetsi busimbuza Leta agatsiko k’abantu, bukitiranya kwihorera n’ubutabera, kandi bugakoresha impamvu z’umutekano mu gukandamiza no kwica abatavuga rumwe na bwo.”

Joseph Kabila yongeye gushimangira ko ashyigikiye ubumwe bw’igihugu, ubusugire bwacyo, amahoro mu gihugu cye no mu karere k’Ibiyaga Bigari, ndetse n’igisubizo cya politiki kirimo bose ku kibazo cya Congo.

Uyu munyapolitiki yasabye ko uruhare rwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika rwagira umumaro ugaragara mu gushaka igisubizo kirambye ku bibazo byugarije Congo, bitari iby’umutekano gusa kandi bitareba gusa uburasirazuba bw’igihugu.

Ni ibibazo birimo imiyoborere ya politiki n’ubukungu, kandi bigira ingaruka ku gihugu cyose.

Kabila yashimangiye ko “amahoro ntazubakirwa mu gufata abaharanira imiyoborere myiza, kubazwa inshingano, ubutabera n’ubwiyunge bw’igihugu nk’abanyabyaha.”

Yunzemo ko agomba gusaba abanyamategeko be gukoresha inzira zemewe kugira ngo arwanye icyemezo yafatiwe biciye mu gusaba ibimenyetso bifatika byagishingiyeho mu kumuhana, no kurengera icyubahiro cye, amateka ye n’uruhare rwe mu guteza imbere ituze rya RDC.

Yaboneyeho guhumuriza guhumuriza abanye-Congo bakomeje kugirwaho ingaruka n’imiyoborere iriho, abizeza ko agomba gukora uko ashoboye atitaye ku gitutu icyo ari cyo cyose kugira ngo  agarure demokarasi, ubutegetsi bugendera ku mategeko n’ubumwe bw’igihugu, ari byo bizatuma habaho amahoro nyakuri kandi arambye muri RDC.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *