Urwego rw’igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) ruratangaza ko rwafashe abantu bane aribo; Niyomungeri Richard, wahoze ari Umunyambanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nzige mu Karere ka Rwamagana, Kwisinga Jean Norbert, ushinzwe imiturire mu Karere ka Rulindo, Ishimwe Frank, ushinzwe imitangire y’ibyangombwa byo kubaka mu Karere ka Ngoma na Ntirenganya Epimaque, wakoraga nk’umuyobozi wa One Stop Center y’ubutaka mu Karere ka Gakenke.
Aba bakurikiranweho ibyaha byo gukoresha ububasha bahabwa n’amategeko mu nyungu zabo bwite no kutubahiriza igishushanyo mbonera cy’imikoreshereze y’ubutaka, aho bagiye batanga ibyangombwa byo kubaka ku bantu batandukanye batubahirije igishushanyo mbonera cyemejwe.
Mu gihe hategurwa dosiye kugira ngo ishyikirizwe ubushinjacyaha, iperereza rirakomeje kuri ibi byaha aho byaba bikorerwa hose mu gihugu.
RIB irongera kuburira abatanga ibyangombwa byo kwubaka bitubahirije ibisabwa n’amategeko bagamije inyungu z’abantu bwite kubihagarika kuko bibangamiye imigendekere myiza y’imyubakire mu gihugu kandi bikaba bihanwa n’amategeko.


