Ikigo REMA cyatangaje ko uburyo imyanda y’ikoranabuhanga ifatwa n’uko icungwa bugira uruhare runini mu kurinda ubuzima bw’abantu, ibidukikije ndetse no kugabanya ihumana rituruka ku bikoresho bishaje byarangije igihe cyo gukoreshwa.
Beatha Akimpaye, ushinzwe kugenzura iyubahirizwa ry’amategeko y’ibidukikije muri REMA, yavuze ko hari abantu benshi badaha agaciro iyo myanda, nyamara iyo idafashwe neza ishobora guhinduka uburozi bukangiza ubuzima bw’abaturage.
Yagize ati: “Hari ubwoko bwinshi bw’imyanda, harimo n’ibikoresho by’ikoranabuhanga byarangije igihe cyo gukoreshwa. Tugomba kumenya uko tubifata no kubicunga neza kugira ngo bitaduhindukira uburozi.”
REMA ivuga ko bimwe muri ibyo bikoresho biba birimo ibinyabutabire nka mercure, Lithium n’ibindi bishobora kwangiza ubwonko, gutera kanseri, indwara zo mu myanya myibarukiro no guhumanya ubutaka, amazi n’umwuka iyo bimenetse cyangwa bitwitswe mu buryo butemewe.
Ngirabakunzi Octave, ushinzwe ubukangurambaga bw’ibidukikije n’imihindagurikire y’ibihe muri REMA, yavuze ko ubushakashatsi bwagaragaje ko iyo mercure yinjiye mu mubiri w’umuntu ishobora kugira ingaruka zikomeye ku buzima, asaba abakorana n’iyo myanda kwirinda no gukoresha ibikoresho bikingira.
Yagize ati: “Iyo yinjiye mu mubiri yangiza ubwonko kandi ishobora gutera kanseri. Turasaba abakora mu ikusanyirizo no gutunganya imyanda kwambara ibikoresho bikingira kugira ngo birinde ubuzima bwabo.”
Icyakora Uruganda Enviroserve Rwanda rufite inshingano zo kwakira no gutunganya imyanda y’ibikoresho by’ikoranabuhanga, rwatangaje ko rwashyizeho amakusanyirizo hirya no hino mu gihugu kugira ngo abaturage babone aho bajyana ibyo bikoresho bishaje.
Umuyobozi mukuru warwo Olivier Mbera yavuze ko ibikoresho byinshi byo mu ngo nk’amatelefone, televiziyo cyane izidakoresha LD, amabateri, amapasi, amatara, n’ibindi bikoresha amashanyarazi biba birimo mercure, bityo bikaba bidakwiye kujugunywa aho ari ho hose cyangwa kubikwa mu ngo igihe kirekire.
Uruganda rwa Enviroserve rukorera mu Karere ka Bugesera District kuva mu mwaka wa 2018. Rwatangaje ko rumaze kwakira toni zirenga 8,000 z’imyanda, aho 22.3% byayo byamaze gutunganywa bikavamo ibindi bikoresho byongera gukoreshwa.


