Colonel Rugabo Fidèle uri mu basirikare bakuru b’umutwe wa Twirwaneho wiyemeje kurengera abanye-Congo bo mu bwoko bw’Abanyamulenge, yateguje ko we na bagenzi be biteguye gutabara u Rwanda mu gihe rwaba rutewe n’ibihugu by’u Burundi na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Uyu musirikare ukunze kumvikana avugira uriya mutwe, yabitangaje mu kiganiro aheruka kugirana n’umuyoboro wa YouTube wa Imurenge TV.
Ni nyuma y’amakuru avuga ko Ingabo z’u Burundi, iza Leta ya RDC, umutwe wa FDLR n’abarwanyi ba Wazalendo baba bakomeje gushaka uko bigarurira agace ka Minembwe gaherereye mu misozi miremire yo mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo, kugira ngo bakagire ibirindiro bikuru bazifashisha mu gutera u Rwanda.
Rugabo yakuriye inzira ku murima ziriya ngabo, aziburira ko zitazigera na rimwe zikandagiza ikirenge muri Minembwe.
Uyu musirikare yavuze ko bitumvikana uko u Burundi bwashaka kwifashisha Minembwe ngo butere u Rwanda, mu gihe bwakabaye bwifashisha agace ka Cibitoke gaherereye muri metero nke uvuye ku butaka bwarwo.
Colonel Rugabo kandi yarahiye ko mu gihe u Rwanda rwaba rutewe, Twirwaneho yiteguye kohereza Brigade y’Ingabo zayo zihariye zikarutabara.
Ati: “Twebwe ntituzanemera ko u Rwanda ruterwa. Twirwaneho? Ntituzemera ko u Rwanda ruterwa. Ndakurahiye Afande Sematama [Charles] (umuyobozi w’igisirikare cya Twirwaneho) azashyiraho yihariye, tuzabatabara. Umunsi bazavuga ngo isasu rya mbere ryarashwe [brigade] tuzayishyira ‘standby’, izahaguruka kandi tuzabatabara.”
Rugabo yavuze ko ntacyo u Rwanda rutakoreye Abanyamulenge ku buryo rwaterwa n’abagambiriye kongera kurukoramo Jenoside hanyuma ngo baceceke.
Yavuze ko FARDC, Ingabo z’u Burundi n’abo bakorana bazarasa u Rwanda na bo Twirwaneho ibarasa ku mugongo.
Ati: “Bazarasa tubarase ku mugongo. Ndakurahiye kandi nkubwiye ko tuzashyira Brigade yacu yihariye standby, tuzabatabara. Hariya (mu Rwanda) tuhafite abantu, tuhafite ababyeyi. Hari abantu benshi batuye mu Rwanda bahakorera ibikorwa, ntituzemera ko mubisenya. Tuzabarasa ndakurahiye!”
Yunzemo ati: “N’ubwo Afande Nyakubahwa Kagame atadutumaho, tuzijyana. Ngaho u Rwanda ukuntu rumaze kwiyubaka ngo Interahamwe na Ndayishimiye barahagurutse bagiye kurutera n’abantu bacu bariyo. Tuzijyana! Bariya bantu bacu bari mu Rwanda ni abacu. Tuzarwana, udafite imbunda azatora igiti, azatora ibuye; tuzahagurukana n’abagore n’abana bacu tubatabare.”
Col. Rugabo yashimiye Perezida Paul Kagame kuba ari we mukuru w’igihugu wenyine umaze igihe agaragaza akarengane n’ubwicanyi bumaze igihe bukorerwa Abanyamulenge.
Yagaragaje kandi ko u Rwanda nta kintu na kimwe rutahaye bariya banye-Congo, ku buryo abarutuyemo babayeho mu mahoro; ikindi bakaba barahawe imirimo abandi benshi bagahabwa za buruse zo kujya mu mahanga.
Rugabo yunzemo ko Twirwaneho kuba igejeje magingo aya ishobora guhangana n’ibitero by’ingabo za Leta no kurinda abatuye muri Minembwe ibikesha ubumenyi bwa gisirikare abarwanyi bayo barimo we ubwe na Sematama cyo kimwe n’abandi bari mu ngabo za Leta nka Lt. Gen Masunzu Pacifique bahawe n’u Rwanda.


