20260505_230056

Gen. Mubarakh Muganga yaganiriye na Gen. Selçuk Bayraktaroğlu wa TAF

Sangiza iyi nkuru

Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Gen. Mubarakh Muganga, ku wa Kabiri tariki ya 5 Gicurasi yahuye anagirana ibiganiro na mugenzi we w’ingabo za Türkiye (TAF), Gen. Selçuk Bayraktaroğlu.

Abagaba bakuru b’ingabo z’ibihugu byombi bahuriye mu mujyi wa Instanbul muri Türkiye, ahari kubera imurikabikorwa rya gisirikare rya 2026 rizwi nka SAHA 2026 International Defence, Aviation and Space Industry Fair.

Ni imurikabikorwa Türkiye imurikiramo ibikoresho byayo bya gisirikare byiganjemo intwaro, indege z’intambara na za drone z’intambara.

Ubuyobozi bw’ingabo za Türkiye bwemeje ko ba Gen. Mubarakh Muganga na Selçuk Bayraktaroğlu bahuye, ariko ntibwigeze buvuga ibyo baganiriyeho.

Icyakora bitekerezwa ko ibiganiro byabo byaba byibanze ku mubano n’ubufatanye mu bya gisirikare busanzwe hagati y’u Rwanda na Türkiye.

U Rwanda na Türkiye bifitanye ubufatanye mu bya gisirikare n’umutekano bugenda bwaguka mu myaka ya vuba.

Ni ubufatanye bushingiye ku ngingo z’ingenzi zirimo kuba u Rwanda na Türkiye byarasinyanye amasezerano ajyanye n’inganda zikora ibikoresho bya gisirikare, arimo gukora no gutunganya ibikoresho birimo drone n’intwaro zoroheje, ndetse no gushyiraho uruganda rubikora i Kigali.

Hari kandi ubufatanye mu bijyanye n’umutekano, nko kurwanya iterabwoba n’ibyaha byambukiranya imipaka, hamwe no guhugura abashinzwe umutekano.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *