Kuri uyu wa Kabiri, abayobozi ba Tchad bavuze ko abarwanyi ba Boko Haram bishe byibuze abashinzwe umutekano 23 mu gitero cyagabwe ku kigo cya gisirikare.
Igitero cyagabwe mu ijoro ryo ku wa Mbere cyibasiye ikigo cya gisirikare ku nkombe z’ikiyaga cya Tchad, gihuriraho ibihugu bya Tchad, Niger, Nigeria na Cameroun.

Abandi basirikare benshi bo mu Gisirikare cya Tchad bakomerekeye muri icyo gitero, cyaje gusubizwa inyuma nk’uko inkuru dukesha Deutsche Welle ivuga.
Perezida wa Tchad, Mahamat Idriss Deby Itno, ku rubuga rwa Facebook kuri uyu wa Kabiri yagize ati: “Na none kandi, umutwe w’iterabwoba wa Boko Haram wagabye igitero cy’ubugwari mu ijoro ryakeye ku kigo cyacu cya Barka Tolorom.”
Perezida Deby yongeyeho ko bazakomeza urugamba biyemeje kugeza igihe iryo terabwoba rizarangirira.


