1778055193698

MINISPORTS yihanangirijwe ku micungire mibi ya za Stade

Sangiza iyi nkuru

Inteko Ishinga Amategeko, Umutwe w’Abadepite, yasabye Minisiteri ya Siporo gushaka ibisubizo birambye ku bibazo bigaragara mu micungire no mu ikoreshwa ry’ibikorwaremezo bya siporo mu gihugu.

Ibi byagarutsweho ku wa 5 Gicurasi 2026, ubwo Komisiyo ishinzwe Uburezi, Ikoranabuhanga, Umuco, Siporo n’Urubyiruko yatangaga raporo ku isesengura rya politiki ya siporo ya 2020-2030.

Perezida w’iyi Komisiyo, Depite Rubagumya Furaha, yavuze ko ibikorwaremezo byinshi bya siporo bicungwa n’uturere bihenze kubyitaho kandi bikaba bidafite uburyo buhamye bwo kubibyaza umusaruro.

Yatanze ingero zitandukanye zirimo Stade ya Ngoma ifite ibyumba byinshi n’ibikoresho bidakoreshwa, ndetse n’ikibuga cya tennis kidakora. Hari kandi Stade ya Nyagatare ifite ibikorwaremezo byangiritse birimo piste y’athletisme n’intebe z’abasimbura. Stade Umuganda na yo yangijwe n’umutingito ariko ntiranasanwa, ndetse amatara yayo yarimuwe.

Ku zindi stade nka Huye na Kigali Pelé, hagaragajwe ibibazo by’amatara adakora neza, mu gihe Gahanga Cricket Stadium ifite ikibazo cy’amazi make akoreshwa.

Nanone kandi, hari stade zimwe na zimwe zidafite ibikorwaremezo by’ibanze nka “athletics running tracks”.

Mu biganiro byabaye hagati ya Komisiyo n’inzego zitandukanye, byagaragajwe ko Leta iri gushishikariza abikorera gushora imari mu siporo, harimo no gucunga no kubyaza umusaruro ibi bikorwaremezo binyuze mu kwamamaza, uburenganzira bwo kwita amazina (naming rights), gutangaza imikino (broadcasting) no gukora ubucuruzi bubijyanyeho.

Minisiteri ya Siporo na yo yagaragaje ko iri gushaka abikorera bazafasha mu micungire y’ibi bikorwaremezo.

Inteko yasabye iyi Minisiteri gukemura ibibazo by’imicungire n’ikoreshwa ry’ibi bikorwaremezo, harimo n’igiciro cyo kubikodesha gikunze kugaragara nk’ikiri hejuru cyane, cyane cyane kuri Stade Amahoro.

Hari kandi ibibazo by’ibikoresho n’ibyumba bidakoreshwa, imicungire y’amazi y’imvura, ndetse n’imicungire rusange y’ibikorwaremezo byo mu turere.

Inteko yasabye ko Minisiteri izajya itanga raporo y’ibikorwa byagezweho buri mezi atandatu. Yasabwe kandi gushyiraho mu gihe cy’amezi icyenda gahunda ihamye y’ishoramari muri siporo, no mu mezi atandatu ikaba yamaze gutegura uburyo bunoze bwo guteza imbere impano z’abakiri bato mu mikino.

Ikindi ni uko yasabwe kwihutisha ivugururwa ry’itegeko rigenga imitunganyirize ya siporo mu Rwanda.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *