Umugore witwa Fatima Usman, ku wa Kabiri tariki ya 5 Gicurasi, yitabaje Urukiko rwa Shari’a rwa Magajin Gari ruherereye muri Leta ya Kaduna, asaba gutandukana n’umugabo we Sulaiman Adamu bari bamaze amezi atatu bashakanye.
Nk’uko byatangajwe n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe amakuru muri Nigeria (NAN), Fatima yasabye ko urukiko rusesa ubukwe bwabo binyuze mu buryo bwa Khul’i, aho umugore yemererwa gutandukana n’umugabo asubije inkwano yahawe.
Mu mvugo ye imbere y’urukiko, Fatima yavuze ko inkwano yari ibihumbi 100 by’amafaranga akoreshwa muri Nigeria (Naira), ariko ko yiteguye gusubiza kimwe cya kabiri cyayo, kingana n’ibihumbi 50.
Umucamanza Malam Yakubu Abdullahi yabajije umugabo niba yemera ibyo umugore we yavuze, undi asubiza ko abyemeye.
Umucamanza yasobanuye ko mu mategeko ya Kisilamu, umugore ushaka gatanya ashobora gusubiza inkwano, yaba ingana cyangwa iri munsi y’iyo yahawe.
Nyuma yo kumva impande zombi, urukiko rwemeje ko ubukwe bwabo buseshejwe, rutegeka ko uwo mugore ahita asubiza igice cy’inkwano yemeye.


