Kuri uyu wa Kabiri ushize, Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Ethiopia yamaganye icyo yise ‘ibirego bidafite ishingiro’, ihakana kubigiramo uruhare, inashinja Ingabo za Sudani gushyigikira ibikorwa by’abanzi no guhungabanya ubusugire bwa Ethiopia.
Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu (UAE) ntabwo zahise zisubiza icyifuzo cy’Ibiro Ntaramakuru by’Abongereza (Reuters) cyo gutanga ibisobanuro ku birego byatanzwe ku wa Mbere Reuters ivuga ko itashoboye kugenzura mu bwisanzure.
Sudani yakunze gushinja UAE gushyigikira abarwanyi ba Rapid Support Force bahanganye n’igisirikare cya leta kuva mu 2023, ibirego iyi leta yo mu Kigobe ihakana.
Sudani kandi yashinje Ethiopia kuba yaremeye ko indege zitagira abadereva zihagurukira ku butaka bwayo. Muri Gashyantare, Reuters yatangaje ko Ethiopia yafunguye inkambi itorezwamo ibihumbi by’abarwanyi ba RSF kandi ko yavuguruye ikibuga cy’indege cya Asosa kiri hafi aho kugira ngo gikoreshwe mu kohereza drones.
Aha naho Ethiopia ntiyigeze isubiza icyifuzo cyo gutanga ibisobanuro kuri ibyo birego icyo gihe.


