Perezida Paul Kagame yageze i Gaborone mu murwa mukuru wa Botswana, aho yatangiye uruzinduko rw’akazi rw’iminsi ibiri.
Umukuru w’Igihugu akigera ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cyitiriwe Sir Seretse Khama, yakiriwe na mugenzi we wa Botswana, Duma Boko ari na we wamutumiriye gusura igihugu cye.
Uruzinduko rwa Perezida Paul Kagame i Gaborone rwabanjirijwe n’inama ya kabiri y’Ihuriro rihoraho rihuza u Rwanda na Botswana mu bufatanye (JPCC) yabaye hagati y’itariki ya 4 n’iya Gicurasi 2026, ibigaragaza ubushake bw’ibihugu byombi bwo gushyira imbere ubufatanye buteguye neza kandi butanga umusaruro.
Perezidansi ya Botswana iheruka gutangaza ko uruzinduko rwa Perezida Kagame muri iki gihugu “rugaragaza indi ntambwe ikomeye mu gukomeza guteza imbere umubano hagati ya Botswana n’u Rwanda, ukavamo ubufatanye bukomeye mu by’ubukungu.”
Yavuze kandi ko uruzinduko rwa Perezida Paul Kagame i Gaborone rwubakiye ku ntambwe yatewe mu ruzinduko rwa Leta rwo mu 2019, ubwo hafatwaga icyemezo cyo gushyiraho JPCC nk’urwego rugamije kurushaho kwimakaza ubufatanye.
Muri uru ruzinduko, Perezida Paul Kagame na mugenzi we bazagirana ibiganiro byihariye bizibanda ku bucuruzi bushingiye ku ikoranabuhanga, ubukerarugendo, inkingo z’amatungo, ingendo n’ubwikorezi, ndetse n’ubufatanye mu ruhererekane rw’agaciro k’amabuye y’agaciro ya diyama.
Perezida Kagame kandi biteganyijwe ko agomba gusura Sosiyete icuruza amabuye y’agaciro yo mu bwoko bwa Diyama ya Diamond Trading Company Botswana (DTCB).
Muri uru ruzinduko binateganyijwe ko u Rwanda na Botswana bizasinyana amasezerano atandukanye, arimo ajyanye n’ubucuruzi n’ishoramari, ubufatanye hagati y’Ikigo gishinzwe guteza imbere ubucuruzi n’ishoramari muri Botswana (Botswana Investment and Trade Centre) n’Ikigo cy’u Rwanda gishinzwe iterambere (Rwanda Development Board), ndetse n’amasezerano agamije kwirinda gusoresha kabiri (Double Taxation Avoidance Agreement) agamije koroshya ubucuruzi n’ishoramari.
Hazanabaho ihuriro ry’abikorera (business forum) ku wa 5 Gicurasi 2026.
Perezida Kagame yaherekejwe i Gaborone n’Abaminisitiri batandukanye muri Guverinoma, abayobozi bakuru mu nzego za Leta, ndetse n’intumwa z’abikorera.
Perezida Paul Kagame yaherukaga muri Botswana muri Kamena 2019, mu ruzinduko rwa mbere yari agiriye muri iki gihugu. Ni uruzinduko rwasize yakiriwe anagirana ibiganiro na Mokgweetsi Masisi wayoboraga iki gihugu icyo gihe.


